Gakenke: Imodoka ya Virunga Express yagonze abanyegari babiri n’umugore
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete itwara abagenzi Virunga Express yagonze abantu batatu mu mujyi rwagati wa Gakenke, Akarere ka Gakenke barakomereka bidakomeye cyane.
Iyi coaster ifite puraki RAB 417 Q yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 07/08/2013, yagonze abanyegari babiri n’umugore wari uvuye kwa muganga ku Bitaro by’i Nemba ibasanze mu mukono wo hakurya.

Sebahinzi Ramazane uvuga ko yiboneye n’amaso ye iyo mpanuka agira ati: “Ukuntu nabibonye iriya modoka yari yataye umukono yariri kugenderamo…wabonaga igiye kugwamo hasi hano, umunyegari yari kumanuka agendera ku ruhande imodoka iba iramukubise imuturutse inyuma agonga uwagendaga n’amaguru (umugore) imodoka ikase igonga undi munyegare.”
Ubwo twageraga ahabereye iyo mpanuka twahasanze igare rimwe ryangiritse n’ikasiye ya fanta yari atwaye yamenetse amacupa hafi ya yose. Ngo uko ari batatu bakomeretse ku buryo budakabije cyane, bahise bihutanwa kwa muganga ku Bitaro by’i Nemba ngo bitabweho mu maguru mashya.

Iyo modoka yari itwawe n’umushoferi ugaragara ko asheshe akanguhe yangiritse imbere ku buryo budakanganye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|