Iburasirazuba: Abayobozi bafitiye imyenda ibigo by’imari bahawe amezi 3 ngo babe bishyuye cyangwa bahagarikwe

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, yatangaje ko mu gihe cyitarenze amezi atatu abari mu nzego z’ubuyobozi muri iyo ntara babereyemo imyenda ibigo by’imari bagomba kuba bamaze kugaragaza ku buryo busobanutse uko bazayishyura cyangwa bagafatirwa ingamba zikarishye zirimo no kuva ku nshingano z’ubuyobozi.

Ibi yabitangarije mu nama yahuje abagize urubuga bita Access to Finance Forum rwo gusakaza no koroshya imikorere igamije kugeza imari iciriritse ku baturage, kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2013.

Muri ibyo biganiro ni naho havugiwe ikibazo cy’abaturage babereyemo imyenda ibigo by’imari. Mu baturage bavugwa kuba barimo imyenda ibigo by’imari, ngo harimo n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi.

Ariko umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba akavuga ko abo bayobozi baba bahesha isura mbi ubuyobozi, bakanabera urugero rubi abaturage.

Yagize ati: “Abo bantu n’ubwo bafashe imyenda ku giti cyabo nk’abaturage, ubu ni abayobozi kandi umuyobozi wese akwiye kubera abaturage urugero, akaba inyangamugayo kandi akubaha amategeko n’imyitwarire y’ubupfura iranga Abanyarwanda.

Ntabwo rero twakomeza kurebera ko batanga urugero rubi ku bandi Banyarwanda.”

Madamu Odetta yasabye ko abayobozi b’uturere bafasha guhuza abakorera mu turere tunyuranye n’abashinzwe kwishyuza imyenda yatanzwe n’ibigo by’imari binyuranye.

Yanasabye ko abaturage bose bafashwa kubona uburyo bubereye bwo kwishyura, ariko abayobozi bakaba ku isonga mu kwishyura bitandukanya n’isura y’abitwa ba bihemu batishyura imyenda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yeruye avuga ko abo bantu batakwitwara uko bishakiye mu gihe cyose bari mu nshingano za kiyobozi bakwiye kubera abandi baturage urugero.

Ati: “Kuva uyu munsi kugera mu mpera z’icyumweru gitaha turashaka ko abafitiye imyenda ibigo by’imari baba bamaze gukorerwa urutonde rusobanutse, hanyuma bakaganirizwa kandi bagahabwa igihe ku buryo mu kwezi kwa 12 bazaba bagaragaza aho bageze bishyura cyangwa tugafata ingamba zibabuza guhesha isura mbi inshingano za kiyobozi.”

Benshi mu bavugwa muri aba ba Bihemu ni abaturage bo mu Burasirazuba baheranye amafaranga asaga miliyoni 367, yitwa ko ari ay’ibigo by’imari iciriritse byafunzwe mu mwaka wa 2006 byinshi bimaze guhomba.

Kuva icyo gihe hashyizweho ingamba nyinshi zo kugaruza aya mafaranga, ariko mu bavugwa ko batseta ibirenge mu kwishyura ngo harimo n’abayobozi mu nzego z’uturere, iz’imirenge n’iz’utugari mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ngo kuba aba bantu bakorera mu buyobozi ndetse bahembwa kandi barimo imyenda batagaragaza ubushake bwo kwishyura, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba asanga ari uburangare no kujenjeka mu mikorere.

Mu mwaka wa 2006, bimwe mu bigo by’imari biciriritse byakoreraga mu Rwanda byarahagaritswe, ibyinshi bikavugwa ko byajyanye amafaranga menshi abaturage bari barabibikijemo.

Ibi bigo bitaga micro-finances ariko nabyo ngo hari abo byari byaragurije amafaranga bikaba byarasheshwe batarayishyura. Aba nibo benshi bavugwa na madamu Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Leta y’u Rwanda yamaze kwishyura 50% y’amafaranga micro-finances zari zibereyemo abaturage, ariko hategerejwe ko asigaye azishyurwa igihe abari bafite imyenda y’ibi bigo nabo bazaba bamaze kwishyura.

Kuva mu mwaka wa 2006 ariko kugera ubu ntabwo haranakorwa urutonde nyarwo rw’abari bafite imyenda muri micro-finances, ngo hamenyekane aho baherereye ndetse hanashyizweho uburyo bunoze bwo kubishyuza.

Bamwe muri aba ariko bivugwa ko batemera imyenda bavugwaho, abandi barapfuye, abandi ntibakiba mu Rwanda ndetse ngo harimo n’abavuga ko imyenda bishyuzwa ari mito cyane ugereranije n’amafaranga nabo baheraniwe n’ibyo bigo by’imari byafunzwe.

Urutonde rwakozwe na Banki Nkuru y’u Rwanda rugaragaza ko Intara y’Iburasirazuba irimo abambuye micro-finances miliyoni 367, ariko ubu hakaba hamaze kwishyuzwa gusa miliyoni esheshatu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka