50 Cent ngo ashobora gufungwa imyaka itanu

Umuhanzi 50 Cent yitabye urukiko rwa Los Angeles kuwa kabili tariki 06/08/2013, kubera ibyaha aregwa byo kwangiza ibikoresho no guhohotera uwo babana, ubwo yashwanaga n’umukobwa bigeze gucudika witwa Daphne Joy.

Uwo mu raperi w’umwirabura wo muri USA, ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka itanu mu buroko n’amande y’ibihumbi 46 by’amadolari y’abanyamerika aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Radio yo muri USA yitwa Drop.FM iherutse gutangaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi, ngo 50 Cent yaba yarangije ibikoresho byo mu rugo rw’umukobwa bigeze gucudika (Daphne Joy), harimo intebe, utubati, ameza n’ibindi bikoresho byo mu nzu bihenze.

50 Cent na Daphne Joy batarashwana.
50 Cent na Daphne Joy batarashwana.

Ibi ngo byabaye nyuma y’uko 50 Cent agiranye amakimbirane n’uwari umukunzi we Joy, maze akamuhunga akingirana mu cyumba, 50 Cent ngo akamena urugi akamusangamo ubundi si ukumuhata inshyi ngo yiva inyuma.

50 Cent ashinjwa ibyaha bine byo kwangiza ibikoresho n’icyaha kimwe cyo guhohotera uwo babana, ariko byose arabihakana, nk’uko byatangajwe n’urubuga TMZ rukunze kwandika ku byamamare bitandukanye.

Hagati aho ubucamanza bwategetse ko uregwa asubiza imbunda zose atunze kandi akajyanwa kure y’uwo bivugwa ko yahohoteye. Biteganyijwe ko 50 Cent azongera kwitaba urukiko muri Nzeri 2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka