Nyamasheke: Umurambo w’umwana wari warohamye mu Kivu wataruwe uhita ushyingurwa
Nyuma y’uko umwana w’umuhungu w’imyaka 12 witwa Tuyishime Eric, arohamye mu kiyaga cya Kivu tariki 06/08/2013, umurambo we ukaburirwa irengero, waje gutarurwa tariki 08/08/2013, uhita unashyingurwa.
Umurambo w’uyu mwana wari umaze iminsi ibiri mu mazi wabonetse mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu mudugudu wa Kayenzi, akagari ka Ntango mu murenge wa Nyabitekeri.
Nyuma yo gutarurwa, benewo bahise bakora gahunda yo kuwushyingura mu irimbi rusange rya Bunyenga riri mu kagari ka Kigabiro mu murenge wa Nyabitekeri, nk’uko twabitangarijwe na Nsabimana Jean Pierre ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge.
Uyu mwana w’umuhungu ukomoka mu murenge wa Shangi yarohamye tariki 6/08/2013 mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, aho yari yagiye gusura nyirakuru.
Icyo gihe ngo yari yajyanye n’abandi bana kuvoma mu kiyaga cya Kivu ariko bagezeyo batangira no koga ari na bwo yarohamaga ndetse umurambo we ukaba warahise uburirwa irengero ku ikubitiro.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabitekeri busaba ababyeyi ko bakwiriye kuba hafi y’abana babo babarinda gukinira ku kiyaga cya Kivu, by’umwihariko ku bantu baza muri aka karere badasanzwe bamenyereye amazi kuko nta bumenyi baba bafite bujyanye no koga, bityo kurohama kwabo bikaba byoroshye.
Uyu mwana w’imyaka 12 warohamiye mu murenge wa Nyabitekeri tariki 06/08/2013 akurikiye undi mwana w’umuhungu na we w’imyaka 12 warohamiye mu murenge wa Gihombo tariki 22/07/2013 ubwo yari mu bwato n’abandi bana ngo barya umunyenga.
Mu nama z’umutekano zitandukanye zo mu karere ka Nyamasheke, hagarukwa ku ngingo yo gukumira impanuka zibera mu kiyaga cya Kivu; cyakora na none ababyeyi bagatungwa agatoki ko badohotse ku burere bw’abana babo no kutabakurikirana, ari na byo bikunze gutuma barohama mu Kivu mu gihe baba bagiye kuhakinira.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|