Bamwe basigaye bafata kuramukanya nk’ubuturage no kubura icyo gukora

Bamwe mu Banyarwanda by’umwihariko abakuze bahamya ko uko u Rwanda rugenda rutera imbere ariko abanyagihugu bagenda bata umuco harimo no kuramukanya bigenda bita agaciro.

Nyirabagwiza Odette ni umucecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko, atangaza ko kimwe mu bimubabaza ari ukubona abantu banyuranaho nta n’umwe ubajije undi uko yiriwe. Ati: “ariko uzi kubona abantu bacanaho nta n’umwe ubwiye undi mwiriwe, uyu ni umuco w’ubunyamanswa turi kwadura”.

Uyu mukecuru asanga aha ari naho haturuka urwango rushobora kwadukira ikiremwamuntu mu gihe runaka. Ati: “niba uciye ku muntu se wazinze umunya, ni gute mwazahuza! Azaca aha nawe uce aha, mumare imyaka muturanye mutanaziranye, ibyo nibyo koko kandi abantu baturanye bagakwiye kugenderaniranya”.

Yongera ati: “iyo buri wese aca ukwe niho usanga hava amatiku, umwe akagenda avuga undi ngo arasuzugura kandi ikibazo kiri kuri mwese, kandi buriya musuhuzanije mukamenyana karitsiye yataha amahoro”.

Nyirabagwiza avuga ko we uyu muco akiwufite nubwo abenshi babifata ukundi bishakiye. Ati: “nubwo bamfata nk’indodogozi, ngo nsuhuza abahisi n’abagenzi, bamwe bakananyihorera, mbona ariho tubera babi”.

Nyamara nubwo uyu mukecuru kimwe n’abandi batari bake bumva ko gusuhuzanya ari ngombwa cyane, bamwe babifata nko kubura imikoro.
Habimana ni umwe mu basore batemera uyu muco, ati: “ariko se umuntu yagenda asuhuza uwo abonye wese ibyo byaba ari ibiki? Umuntu aba afite byinshi byo gukora wana!”.

Undi witwa Uwanyirigira ati: “icyo si ikinyabupfura ahubwo mbona byaba ari ubujajwa, si ugutukana ariko ushyize mu bwenge ntiwasuhuza buri wese, ibyo ni iby’abanyacyaro”.

Undi mugenzi we nawe asanga uyu muco waba mwiza ku bantu bo giturage gusa kuko mu mujyi ntawabona umwanya wabyo.
Ati: “reka ibyo ni iby’abaturesi, unabikoze ukansuhuza ntakuzi nahita nkwibazaho! Navuga nti uyu muntu avuye mu kihe cyaro ra! Cyakoze duhuye turi twenyine nko mu muhanda twihariye niho nabyumva”.

Kuba hari ababana mu gipangu kimwe kirimo ingo nyinshi ariko abarimo ugasanga hari n’ubwo bataziranye, ibi uru rubyiruko rwo rubibona nk’ibisanzwe.

Uwanyirigira ati: “reka sha umuntu se ako aba yaje kwishakira aho yirambikira umusaya wabona umwanya wo kujya kumenyana na buri wese, cyakoze muhurira nko ku rugi mwese mutashye hakaba ubwo musuhuzanya cyangw a ntimunasuhuzanye biterwa”.

Mugenzi we ati: “sha ubwo wabona umwanya wo gusura abari mu gipangu bose, umwanya munini tuwuharira umuziki, kureba filime utuntu nk’utwo, niyo wibeshye ukajya gusuhuza abantu mu nzu yabo mbona jye basigara bagufata nk’indidagire kuko uba ubatesha umwanya”.

Benshi bavuga ko mu cyaro hamwe na hamwe usanga hakiri umuco wo gusuhuzanya no kugenderanirana ariko na none bavuga ko impamvu ho hakiba uyu muco ngo ni uko baba batuye ahantu igihe kirekire bakabasha kumenyana neza n’abo baturanye kuburyo ahubwo baba bafatana nk’abavandimwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka