Rusizi: Umukwabu wafatiye umujura mu cyuho yiba imyenda
Ubwo mu karere ka Rusizi hakorwaga umukwabu ku mugoroba wo kuwa 07/10/2013, hafashwe abantu 49 harimo uwafashwe arimo gutobora inzu afite n’imyenda yari amaze kwiba.
Bamwe mu bafashwe nta byangombwa bari bafite mu gihe abandi bari babifite ariko bagakekwaho ibikorwa byo kubuza abaturage umutekano kubera ko nta kazi bakorera muri uyu mujyi.

Ibi biri muri bimwe aba basore bakekwaho gukora kuko abaturage batuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo birirwa bataka kubera ikibazo cy’ubujura, abafashwe bose bajyanywe mu murenge wa Gashonga mu kigo gishinzwe kugorora inzererezi.
Abafashwe abenshi ni abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke , gusa ubwo bafatwaga abaturage batangaje ko bituma bagira agahenge aho bifuza ko ngo ibisambo ruharwa bajya babijyana iwawa kugirango bakomeze kugira umutekano.

Umujyi wa Rusizi ukunze kubaho umikwabo nk’iyi ndetwe rimwe na rimwe hari igihe abaturage bibwira ko abajura barangiye ariko ngo nyuma y’igihe gito ntibamenya aho abandi baturutse.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese bagufashe wenda abajura bamaze kugutwara ibyangombwa,cg warabitaye,n’uwo nawe arafungwa?yafungurwa hakozwe iki?