Ibi bishyimbo byasaranganyijwe mu mirenge itandatu muri 12 igize Akarere ka Kamonyi, bikaba ari imbuto yo gutera muri iki gihembe cy’ihinga cya 2016A; umuhinzi ubikeneye azana ibishyimbo bisanzwe bakamuguranira ibingana n’ibyo yazanye.

Mwizerwa Rafiki, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere, atangaza ko imbuto y’ibishyimbo abahinzi bari basanganywe imaze imyaka myinshi.
Avuga ko igihe cyari kigeze ngo abahinzi babone indi mbuto nshyashya yo kuyisimbura kuko iyo imbuto imaze igihe iba itagifite ubudahangarwa ku byonnyi.
Aragira ati”Imbuto ikungahaye ku butare iracyari nshyashya. Iriya mbuto ni nziza kuko itanga umusaruro.
Buriya iyo imbuto ari nshyashya iba ifite ubudahangarwa niyo mpamvu itanga umusaruro”.
Imbuto nshya y’ibishyimbo itangiye gukwirakwizwa mu bahinzi, ifite isura nk’iy’ibishyimbo bisanzwe bihingwa bita “mutiki”, ariko ababihinze mbere bahamya ko bitandukanye cyane kuko bifite icyanga gitandukanye n’icy’ibishyimbo bisanzwe kandi bikaba bizaho imisogwe myinshi.
Yankurije Candida, wo mu mudugudu wa Wimana mu kagari ka Kivumu, Umurenge wa Musambira wayihinze mu gihembwe cy’ihinga gishize, ati” Mu murima nasaruragamo ibiro 50 nahinze ibishyimbo bisanzwe, ubushize nahinze iriya mbuto y’ubutare maze nkuramo ibiro 100”.
Uyu muhinzi nawe yitabiriye kuguranira bagenzi be bamusabye ku mbuto. Iyi mbuto yahawe abahinzi bo mu mirenge ya Ngamba, Rugarika, Karama, Rukoma, Nyamiyaga na Musambira. Umukozi ushinzwe ubuhinzi avuga ko hari icyizere ko mu ihinga ritaha rya 2016B, iyo mbuto izakwirakwizwa no mu yindi mirenge.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|