Rayon Sport yiteguye Rwamagana,babiri bashobora kudakina

Ikipe ya Rayon Sport icumbitse mu karere ka Nyanza iri mu myitozo ikaze iharanira ishema ryo kuzatsinda Rwamagana City.

Imyiteguro ya nyuma y’ikipe ya Rayon Sport yabereye ku kibuga cya Stade y’akarere ka Nyanza imbere ya bamwe mu bafana bayo bavuga ko biteguye kuyiba inyuma ubwo iraba yacakiranye n’ikipe ya Rwamagana City mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015.

Rayon Sports mu myitozo yo kuri uyu wa gatanu
Rayon Sports mu myitozo yo kuri uyu wa gatanu

Umutoza wungirije wa Rayon Sport, Habimana Sosthene ari nawe wari uyoboye iyo myitozo yabwiye Kigali Today ko ikipe ya Rwamagana City biteguye gukina bayifata nk’ikipe ikomeye ukurikije uko imaze iminsi yitwara mu mikino imaze iminsi ikina n’andi makipe yo mu Rwanda.

Yagize ati: “Rwamagana City irakomeye kuko ivuye mu cyiciro cya kabiri ni ikipe tugomba kubaha”.

Iyi kipe ya Rwamagana city iri ku mwanya wa 10 n’amanota arindwi, mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa 7 n’amanota 9 ngo niyo mpamvu umukino bafitanye batagomba kuwujenjekera nk’uko Habimana Sosthene umutoza wungirije wa Rayon Sport yabivuze.

Ati: Yabashije gukina na AS Kigali, APR kandi igenda igira umusaruro mwiza niyo mpamvu tugomba kugenda twayubashye twayihaye agaciro kayo tukitegura n’ingufu zose zishoboka”.

Umufana arareba imyitozo ari ku igare
Umufana arareba imyitozo ari ku igare

Mu gihe Rayon Sport yitegura gukina na Rwamagana City ishakisha amanota atatu hari abakinnyi bayo bamaranye imvune barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu, ariko ngo nabo bateganyijwe ko bashobora kuzifashishwa mu gihe abaganga baba bemeje ko imvune zabo zidakanganye.

Aya makipe yombi,agiye guhura bwa kabiri muri uyu mwaka,aho mbere y’uko Shampiona y’uyu mwaka wa 2015/2016 itangira,aya makipe yakinnye umukino wa gicuti waje kurangira Rayon Sports itsinze Rwamagana 3-0.

Jean Pierre Twizeyeyezu

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka