Shampiona irakomeza,Mukura iyoboye urutonde rw’agateganyo

Kuri uyu wa gatandatu Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza, mu gihe ku munsi w’ejo Mukura yatsinze Muhanga bigatuma iyobora urutonde

Ikipe ya Mukura Victory Sport nyuma y’igihe kiini,yongeye kugaragara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona igeze ku munsi wa karindwi, ni nyuma y’aho Mukura ibashije gutsinda Muhanga Ibitego 3-1.

Usibye kandi Mukura VS yegukanye amanota atatu i Muhanga, Ku kibuga cya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe,Amagaju yaho yaje kugabana amanota atatu na Marines,nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mukura iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1
Mukura iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1

Imikino y’umunsi wa karindwi

Ku wa Gatandatu taliki ya 31/10/2015

Bugesera Fc vs Musanze Fc (Nyamata)
APR Fc vs Sunrise FC (Kicukiro)
Espoir vs AS Kigali (Rusizi)
Rwamagana City Fc vs Rayon Sports (Rwamagana ku kibuga cya Police )
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Mumena)

Ku cyumweru taliki ya 1/11/2015

Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro)

Urutonde rwa Shampiona

Abamaze gutsinda ibitego byinshi

Songa Isaie (Police Fc) 5
Murengezi Rodriguez (AS Kigali) 4
Kasirye Davis (Rayon Sports) 4
Peter Otema (Musanze FC) 4
Christopher Ndayishimiye (Mukura VS) 3

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukura nikomerezaho.kandi urukutarwayontirunyeganyege

Ngaboyisonga Regis yanditse ku itariki ya: 2-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka