Minisitiri Dr Papias Musafiri Malimba yabitangaje iku wa 31 Ukwakira 2015, ubwo abahuguwe biswe Indemyabigwi, basozaga itorero bari bamazemo icyumweru, i Nkumba mu karere ka Burera.

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko muri iki gihe usanga bamwe mu banyeshuri bafite ingeso yo gukopera. Iyo ngeso ngo ituma ireme ry’uburezi ridatera imbere. Abayifite ngo ni uko nta ndangaciro z’ubunyangamugayo baba bafite.
Abasoje itorero ngo ni bo bazafasha guca iyo ngeso mu bakora mu burezi bose, kuko bazigisha abanyeshuri n’abarezi indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Agira ati “Umwana rero ntabwo yabyumva mu gihe atabitojwe. Umwarimu ni we ufite uruhare rwo kumutoza akiri mutoya…umwana agakura yumva yuko agomba kubona ikintu ari uko yagiharaniye.”

Minisitiri w’Uburezi akomeza avuga ko kandi abatoza n’abarezi bazafasha guca n’izindi ngeso zigaragara mu mashuri zirimo iya bamwe mu barimu bakubita abanyeshuri babo bakabakomeretsa. Bene nk’abo, na bo ngo nta ndangagaciro baba bafite bakaba bagomba kuzitozwa.
Agira ati “ (Umwarimu) Yagombye kumenya uburyo acyaha umwana, uburyo ashyira igitsure ku mwana ariko atamukomerekeje kuko baca n’umugani mu Kinyarwanda ngo ‘inkoni ivuna igufwa ntabwo ivuna ingeso’.”
Abarangije itorero bahamya ko ibyo bigiye mu itorero bazabyigisha abo basize aho baturutse bityo umurimo wo kwigisha bawongereho uwo kurera no gutoza abo bigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Hagenimana Martin yongeraho ko kandi izo ndangagaciro zizatuma abarimu barushaho kwigisha batarindiriye guhembwa gusa.
Agira ati “Umuntu ufite indangagaciro yo gukunda igihugu ntabwo yakwigisha abana agira ngo yigishe ave mu nzira, ahembwe, agende! Ahubwo azashyiraho na ya ndangagaciro yo gukunda igihugu arera umwana, akure akunda iguhugu, akure akunda umurimo,…”
Abakora mu burezi bashoje itorero uko ari 345, baturutse mu bigo bya Minisiteri y’Uburezi nka REB, WDA, MINEDUC n’abashinzwe uburezi mu turere, mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iri torero ryari rigizwe n’abakozi bavuye muri REB, WDA, MINEDUC n’abashinzwe uburezi mu turere. Si abarimu nk’uko mwabyanditse! Itorero ry’abarimu rizaba mu biruhuko
icyibazo abarimu dufite mugishakira aho kitari. ikibazo kiri kumushahara winica nikize
Inkuru yanyu mwayitaye nabi, mwongere mubaze abari muri ririya torero ry’abatiza b’abarezi! Ibyo mwanditse si byo!!!!