Kugaburira abanyeshuri byazamuye umubare w’abahiga
Mu ishuri ribanza rya Mishungero murenge wa Nyabimata Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko kugaburira abana mbere yo kwiga byatumye abarigana biyongera.
Binyuze mu mushinga Global Help to Hill ukorera muri aka gace, abanyeshuri biga kuri iri shuri ribanza ndetse n’iry’incuke bahabwa amafunguro mu gitondo mbere yo gutangira amasomo, ndetse na saa sita mbere yo gutaha.
Habumugisha Pierre uyobora ishuri ribanza rya Mishungero yemeza ko mbere y’uko ubu buryo butangizwa ngo ikigo ayobora cyari gifite abanyeshuri bake cyane, kuko ngo abenshi bavagamo bakajya gushaka imibereho.
Agira ati: “Abana benshi bavagamo, kuko aka gace dutuyemo ababyeyi benshi nta mibereho. Ariko kuva aho uyu mushinga uziye, umubare wariyongereye ndeste twagura n’amashuri”.
Uyu muyobozi ariko avuga ko mu ntangiriro z’umushinga ngo hari bamwe mu bana bazaga kwiga bakurikiye ayo mafunguro bahabwa, ubundi bamara kuyahabwa bagahita bitahira batize, gusa akavuga ko byaje gufatirwa ingamba, ubu bose bakaba basigaye baza kwiga kandi bagakurikira amasomo.
Murwanashyaka Jean de Dieu umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu karere ka Nyaruguru uvuga ko mbere yo gutangiza ubu buryo ngo abenshi mu bana bo mu mirenge ya Nyabimata na Ruheru birirwaga mu mirimo ibangamira uburenganzira bwabo.
Yongeraho ko mu ntangiriro ikigo cyigagamo abana bake, ariko ubu ngo umubare w’abanyeshuri ukaba umaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri.
Ati:”Mbere y’uko uyu mushinga uza, iki kigo kigagamo abana bagera kuri 500 bonyine, uyu munsi kigamo abana basaga 1200. Ikindi ni uko abana birirwaga mu mabuye, mu cyayi ndetse no mu yindi mirimo ibangamira uburenganzira bw’umwana, ariko uyu munsi abana bavuye muri iyo mirimo bagana ishuri”.
Uretse kugaburira abana mbere ndetse na nyuma y’amasomo kandi, uyu mushinga unaha abanyeshuri bo muri iki kigo amafunguro bajyana mu ngo zabo, kugira ngo basangire n’abagize imiryango yabo, ibi bigakorwa inshuro imwe mu cyumweru.
Charles RUZINDANA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|