Biteguye gutanga ingufu zabo mu kubakwa Urwibutso rwa Nyarubuye

Mu muganda rusange wa Nzeri 2015, abaturage batunganyije ahazubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye bemeza ko bazatanga ingufu zabo zose kuko ngo barukeneye cyane.

Abaturage bavuga ko bakigezwaho igitekerezo cyo kubaka Urwibutso rwa Nyarubuye bacyakiriye vuba basanga bagomba kugira uruhare mu kurwubaka aho igikorwa cyo gutunganya aho ruzubakwa bakigeze kure ku ngufu n’amaboko yabo.

Aha batunganya habitse imibiri ibarirwa mu bihumbi 60 y'abazize Jonoside yakorewe Abatutsi.
Aha batunganya habitse imibiri ibarirwa mu bihumbi 60 y’abazize Jonoside yakorewe Abatutsi.

Kanyarwanda Cyprien, wo mu Kagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye, ati “Ubusanzwe dukora kuri uru rwibutso buri munsi binyuza mu matsinda, buri mudugudu uba ufite umunsi wo kuza gutanga umuganda. Tucyumva ko rugiye kubakwa twarabyishimiye kuba abacu bazize Jenoside bagiye gushyingurwa ahantu heza”.

Avuga ko bizarinda ihungabana ryaterwaga no kubona ababo bashyinguwe ahantu hatameze neza. Ati “Twiteguye gukora uko dushoboye tugatanga ingufu zacu uru rwibutso rukuzura vuba bityo n’ihungabana rizahagarara kuko tuzaba tubona ko abacu bashyinguwe neza”.

Rwakayigamba Ferdinand, umwe mu baburiye ababo i Nyarubuye akaba ari no muri komite ishinzwe kubakisha Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, avuga ko imirimo yo gutunganya urwibutso yatangiye tariki 20 Ukwakira 2015 abaturage bakaba bitabira umunsi ku munsi.

Abayobozi b'akarere na bo bitabiriye uyu muganda.
Abayobozi b’akarere na bo bitabiriye uyu muganda.

Agira ati “Aha itunganywa ry’ahazubakwa urwibutso rigeze ni ingufu n’ubwitange bw’abaturage. Kubona urwibutso ni umuti w’ihungabana kuko nitubona abacu bashyinguwe neza tuzaba turuhutse mu mutwe”.

Akomeza avuga ko kuva babemereye kububakira urwibutso bishimye cyane kakiyemeza gutanga ingufu zabo bagafasha umuterankunga.

Nsengiyumva Vincent, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, avuga ko umuganda usoza ukwezi kwa cumi usize igikorwa kigaragara.

Yagize ati “Twari dufite impungenge kuko igikorwa cyo gutunganya urwibutso dukuramo imibiri kizakereza rwiyemezamirimo mu itangira ryo kubaka none uyu muganda utanze icyizere ko kubaka bizatangirira igihe”.

Abaturage bari bitabiriye umuganda wo gutunganya ahagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ari benshi.
Abaturage bari bitabiriye umuganda wo gutunganya ahagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ari benshi.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yashimye ubwitabire bw’abaturage abasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo baharanira ko urwibutso rwuzura abazize Jenoside bagashyingurwa mu cyubahiro bakwiye.

Igikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye cyatangijwe na CNLG ku wa20 Ukwakira 2015. Uru rwibutso rukazaba rufite ubushobozi bwo kwakira imibiri ibihumbi 80.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka