Byabaye tariki 29 Ukwakira 2015 ubwo uyu mwunganizi mu mategeko(Avocat) yinjiranaga imbunda mu biro by’umukuru w’urugaga rw’abaunganizi akamurasa nawe agahita yirasa agapfa.

Ubusanzwe kwinjira mu nyubako z’inkiko abandi bantu babasakaga ariko abunganizi bo bakemererwa kwinjiramo badasatswe kubera uburyo bafatwa nk’abafasha b’ubutabera.
Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa le monde.fr cyanditse ko uyu munyamategeko warashe yari ahamagajwe muri ibyo biro kugira ngo amenyeshwe n’umukuru w’urugaga ibirebana no guhagarikwa kwe mu kazi kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho.
Umushinjacyaha mukuru wa Rebubulika y’u Bufaransa yavuze ko mu mwaka ushize wa 2014 uyu munyamategeko yatutse umukuru w’urugaga rwabo ndetse akanamushyiraho iterabwoba mu mvugo.
Yakomeje agira ati: “Mu kwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2015 yari yahagaritswe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu gihe cy’imyaka itatu adakora akazi ke bitewe n’icyo kibazo cyo kwitwara nabi. “.
Umukuru w’urugaga rw’abunganizi mu mategeko i Paris mu Bufaransa Pierre Olivier yatangaje ko ababajwe n’urugomo rwakorewe mugenzi we rugamije kumwabura ubuzima ariko ku bw’amahirwe Imana igakinga ukuboko ntapfe.
Henrique Vannier umukuru w’urugaga rw’abunganizi i Melun wakomerekejwe arashwe yinjiye mu rugaga rw’abavoka mu w’1999 mu mwaka w’2008 agirwa umukuru w’urugaga afite imyaka 36 y’amavuko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
No mu ba avocats b’u Rwanda hakenewemo discipline nyinshi. Twizere ko uyu mushya batoye ejo azagarura ibintu mu buryo.