Abakobwa bo muri AERG barasabwa kugira icyerekezo
Abakobwa bibumbiye mu Muryango “AERG” barasabwa kwigira ku masomo y’ibyahise, bakagira icyerekezo n’amahitamo aboneye kugira ngo bubake ahazaza heza.
Abakobwa 200 bibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) bahawe ubu butumwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amahugurwa (RMI), Wellars Gasamagera, ubwo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2015, basozaga umwiherero bari bamazemo iminsi itatu mu Karere ka Rwamagana; mu ntego yo kugira amahitamo meza bategura ahazaza habo.

Gasamagera avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye kuri aba bakobwa, ariko ko bikwiriye kubigisha, ntibibace intege, bakareba imbere habo, bagakora batizigama kugira ngo bazabashe kubaka igihugu mu gihe kizaza. Kugira ngo bigerweho, bikabasaba imyifatire y’ubudasa no gukorana umurava kurushaho.
Shema Josué, Umuhuzabikorwa wungirije (wa I) wa AERG ku rwego rw’igihugu, avuga ko impamvu bateguye umwiherero w’abakobwa bonyine ari uko bagira umwihariko w’ingorane zishingiye ku miterere yabo. Muri zo harimo nko gutwara inda zitateganyijwe ziviramo bamwe guhagarika amashuri.

Shema avuga ko mu gihe baganirijwe n’abantu bakuru, babasha kugira icyerekezo n’amahitamo nyayo bashingiraho bategura ubuzima bwabo kandi neza.
Mushimiyimana Clementine wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko kuba baragize amahirwe yo kuganirizwa n’abayobozi batandukanye, byatumye urubyiruko rw’abakobwa rwagura ibitekerezo, barushaho kumenya uko bafata ibyemezo.
Mukasita Louise wiga muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye, we ati “Muri wowe, hari igihe wicara ukumva ntacyo uzaba cyo, ukabona ahazaza hawe ntabwo urimo kuhabona. Ariko iyo ugize amahirwe yo kuganira n’umuntu wacitse ku icumu, wanyuze mu bibazo bikomeye…ariko akakwereka ko uyu munsi ari umuntu ukomeye ushobora kuvugira igihugu, natwe bituremamo icyizere ko nta kidashoboka.”

Aba bakobwa 200 baturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru 41 byo mu Rwanda baje biyongera ku bandi 200 bahuguwe hagati y’itariki 16 na 18 Ukwakira 2015. Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Amahitamo yanjye, icyerekezo cyanje”.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
imbere heza haraharanirwa kdi mubuzima ntakujenjeka ,ikingenzi suko mwahuguwe ikiruta ibindi nicyo amahugurwa azabamarira mubuzima bwanyu ninacyo cyashimisha abategura ibyo biganiro
AERG nikomeze ifashe umwari w’u Rwanda kwigirira ikizere no gutegura ejo hazaza h’igihugu.