PPC irakangurira abayoboke bayo kwiyamamaza mu matora ataha

Ubuyobozi bw’ishyaka PPC burakangurira abayoboke baryo gutinyuka bakiyamamariza imyanya ifata ibyemezo mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe umwaka utaha wa 2016.

Babikanguriwe mu nama yahuje ubuyobozi bwaryo n’urubyiruko rwaryo rwarangije amahugurwa ku miyoborere na politiki, mu byiciro binyuranye. Iyi nama ikaba yabaye kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2015.

Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gusobanuza byinshi muri politiki y'igihugu.
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gusobanuza byinshi muri politiki y’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa PPC, Hon Karemera Jean Thierry, yasabye abari mu nama kutitinya, bakaba abakandida mu matora.

Yagize ati "Buri Munyarwanda wese ugejeje imyaka isabwa yemerewe kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi. Aba rero kubera ubushake n’ubushobozi bafite, turabakangurira kuzagira uruhare mu matora ndetse bagahatanira imyanya y’ubuyobozi nk’abandi".

Hon Karemera akomeza avuga ko amahugurwa ku miyoborere na politiki babonye abongerera icyizere bityo bakaboneraho bakagaragaza imigabo n’imigambi yabo cyane ko bafite umurongo bagenderaho ari na wo wa PPC, ngo nta kabuza bazatorwa.

Telesphore ni umwe mu bitabiriye iyi nama akaba yavuze ko urubyiruko rwa PPC rwiteguye guhangana n’abandi mu matora.

Yagize ati "Kubera ubunararibonye dufite muri politiki y’u Rwanda bitewe n’amasomo twahawe, nizera ko urubyiruko rwacu ruziyamamaza ku bwinshi, tukabona imyanya mu nzego z’ubuyobozi bityo tugatanga umusanzu wacu wo kubaka igihugu".

Hon Karemera akangurira abayoboke ba PPC kuziyamamaza mu matora ataha.
Hon Karemera akangurira abayoboke ba PPC kuziyamamaza mu matora ataha.

Niyibikora Marie Josée, uturuka mu Karere ka Huye, we yagarutse ku kamaro k’amahugurwa bakoze kuko ngo bamenyeyemo umuco wo kwigira.

Agira ati "Ikibazo urubyiruko rukunze guhura na cyo ni ubukene buterwa n’ubushomeri ariko mu mahugurwa twize amasomo yo kwihangira umurimo kuko ari byo bigeza umuntu ku kwigira aho kwirirwa wandika ngo urasaba akazi".

Urubyiruko rwa PPC rwarangije ariya masomo ya politiki rukaba rugeze ku bantu 80 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri shyaka.

Ku musozo w’iyi nama, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi (certificat) kuri bamwe mu barangije ariya masomo batari barazibona.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka