U Rwanda rwasabye Polisi y’Afurika gushakisha abajenosideri

U Rwanda rwasabye abakuru ba Polisi mu bihugu by’Afurika bahuriye i Kigali kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2015, gukurikirana abakidegembya baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yatangizaga inama, Ministiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko hari impapuro zo guta muri yombi Abanyarwanda 410 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba ngo babarizwa mu bihugu 30 byo muri Afurika.

Ministiri w'ubutabera (Rwanda), Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abakuru ba Polisi ku isi, hamwe n'Umukuru wa Polisi mu Rwanda
Ministiri w’ubutabera (Rwanda), Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakuru ba Polisi ku isi, hamwe n’Umukuru wa Polisi mu Rwanda

Yagize ati "Twe nk’u Rwanda twiteze ibisubizo muri iyi nama, birimo ubufatanye mu gushakisha no gufata abo baregwa Jenoside bari ku mugabane w’Afurika, bashobora kuba babarizwa muri bimwe mu bihugu muhagarariye".

Ministiri Busingye yasabye kandi ko iyi nama iza gufata umwanzuro wo korohereza abajya gushaka abanyabyaha hanze y’igihugu, kuko ngo iyo habayeho gutinda, abo banyabyaha babasha gukomeza kwihisha.

Gushakisha abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’ibindi byaha, ngo bizoroha kuko abashinzwe kubafata baza kubiganiraho no kubisabwa, nk’uko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abakuru ba Polisi ku Isi, Chief Terrence Cunningham, yabyijeje.

Yagize ati "Ni amahirwe ngize yo kwibonanira n’aba bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika, tukaza kuganira kuri iyo ngingo no kuyifataho
umwanzuro".

Abayobozi ba Polisi mu bihugu byo hepfo y'ubutayu bwa Sahara, mu nama i Kigali.
Abayobozi ba Polisi mu bihugu byo hepfo y’ubutayu bwa Sahara, mu nama i Kigali.

Aba bakuru ba Polisi mu bihugu by’Afurika bahujwe no gushaka ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, iterabwoba n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel Gasana ,wari usanzwe ari n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abakuru ba Polisi muri Afurika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara, yasabye buri gihugu kugaragaza uruhare mu kurwanya ibi byaha.

Yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, abapolisi bayobora abandi mu rugamba rwo kurwanya ibyaha (Command Post), bazaba bavuye hirya no hino muri Afurika, bateganijwe kuza kwitoreza mu Rwanda muri Kamena, umwaka utaha.

CGP Gasana (ibumoso) ahererekanya umwanya na Gen Kale Kayihura.
CGP Gasana (ibumoso) ahererekanya umwanya na Gen Kale Kayihura.

CGP Gasana yasimburanye na Gen Kale Kayihura uyobora Polisi muri Uganda, ku mwanya wo kuyobora Afurika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Abakuru ba Polisi muri Afurika, baje no kwitabira inama ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku isi, igiye kubera mu Rwanda kuva tariki 02-05 Ugushyingo 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka