Politiki ya Leta y’u Rwanda yo guhinga ibihingwa byatoranyijwe imaze igihe itangiye mu Rwanda, inzego z’ubuyobozi zikavuga ko itanga umusaruro ushimishije ugereranyije n’uwavaga mu buhinzi bwa gakondo.
Nubwo bimeze gutyo, hari abaturage badakozwa ibyo guhinga ibihingwa byatoranyijwe, bagahinga ibihingwa bihitiyemo ubwabo nk’uko Uwitonze Ephrem uyobora koperative “Gwiza” ikora ubuhinzi mu mirenge ine y’Akarere ka Rwamagana abivuga.
Ati “Hari abahinga ibihingwa bitatoranyijwe mu gice cyakozwemo amaterasi. Ubushize twahinze ibigori hava izuba tubisimbuza ibishyimbo, none abaturage baravuga ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha bazahinga amasaka kandi atari yo yatoranyijwe.”
Mu bice bigomba guhingwamo ibigori, bamwe bahitamo guhinga amasaka. Bavuga ko kuba badashishikarira guhinga ibihingwa byatoranyijwe babiterwa n’uko batabibonamo inyungu ugereranyije n’ibyo bo baba bifuza guhinga, ndetse rimwe na rimwe ugasanga ibihingwa byatoranyijwe bitabasha kwihanganira izuba mu gihe imvura yabuze.
Umuturage utashatse gutangaza amazina ye agira ati “Sinahinga ibigori ngo mpakize imodoka mvuge ngo ndapanga umushinga nubake inzu ntibyakunda. Ariko twahingaga amasaka wapakiza imodoka ugapanga umushinga ukawukora.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranyijwe yatanze umusaruro ufatika mu buhinzi ugereranyije n’uwo abaturage babonaga bagihinga mu buryo bwa gakondo.
Gusa ngo hari abakibangamira iyo gahunda kubera gutsimbarara ku buhinzi bwa gakondo budatanga umusaruro.
Guverineri Uwamariya akavuga ko bigaragaye ko mu gace runaka hari igihingwa abaturage bifuza kandi n’ubuyobozi bukabona ko ari cyo cyahashobora koko, byaganirwaho bakemererwa kugihinga.
Ati “Haramutse hari ahantu hari ikibazo cyihariye natwe tuzi, ntitwabuza abaturage guhinga amasaka cyangwa imyumbati niba ari byo byahera bikanihanganira izuba, ariko hari n’aho usanga bikorwa kubera imyumvire y’abaturage no kudakurikirana kw’abayobozi.”
Guverineri Uwamariya avuga ko nubwo rimwe na rimwe biba ngombwa kumva abaturage, politiki yo guhinga ibihingwa byatoranyijwe igomba gushyirwa mu bikorwa kandi igakurikiranwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|