Urubyiruko rurakangurirwa kudatega amaso Leta rukihangira imirimo

Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rurangije amashuri yisumbuye, rurakangurirwa kudatega amaso kuri Leta ahubwo rukihangira imirimo.

Babikanguriwe n’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Gatsibo (Business Development and Employment Unit) kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2016, mu biganiro by’umunsi umwe hagamijwe gukangurira urubyiruko guhanga imirimo mishya.

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rweretswe amahirwe ahari mu kwihangira umurimo.
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rweretswe amahirwe ahari mu kwihangira umurimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite bakunguka amakuru ahagije, nabo bakaba umusemburo w’iterambere ry’akarere.

Yagize ati “Turifuza ko amahugurwa mugenda muhabwa muri gahunda yo guhanga imirimo mishya, yazabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo mudategereje cyangwa ngo muhange amaso kuri Leta musaba akazi, kandi nta kabuza nimubishyiramo ubushake muzabishobora.”

Urubyiruko narwo rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo by’uburyo imirimo itandukanye yakomeza guhangwa, ariko banagaruka ku mbogamizi zikiri muri iyi gahunda.

Munyawera Erneste ahagarariye urubyiruko rwo mu murenge wa Kagey, ati “Twifitemo umuhate wo kwihangira imirimo, kuko iyo turebye ababibanjemo ubona ari ishema kuba waratangiriye hasi ariko ugasanga mu minsi micye uratanga akazi, ariko tunifuza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo tujye tworoherezwa mu gukorana n’ibigo by’imari.”

Gahunda yo kwihangira imirimo mu rubyiruko, igamije guhanga imirimo itandukanye buri mwaka ariko cyane cyane idashingiye ku buhinzi n’ubworozi n’akarusho ku bikorwa by’ubuhinzi hakorwa inganda ntoya n’iziciriritse.

Ibi biganiro nyungurana bitekerezo byari byitabiriwe kandi n’intumwa z’ikigo cy’ubumenyi ngiro (WDA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Urugaga rw’abikorera mu karere ka Gatsibo (PSF), n’abakozi b’ikigega gishinzwe gutanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo BDF.

Ibitekerezo   ( 2 )

Arko C Ko Batubwira Kwihangira Imirimo Twageragute Kugishoro ?Na B D F Batubwira Ko Udafte Ingwate Ntacyo Bakumarira Biriya Nukubeshya Basi Mumashuri Nkuko Harimo Entrepreneur Ship Bashyireho Nisomo Ryokwihangira Imirimo Naryo Turiminuze .

Hamis Asdullah yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

kwihangirimo urubyiruko ntirutege amaso kuri Leta bizagabanya ubushomeri mu buryo bugaragara

Rwatubyaye yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka