Rutsiro: Sacco ziranengwa kudatangira igihe inkunga y’ingoboka
Amwe mu makoperative Umurenge Sacco yo mu karere ka Rutsiro aranengwa kudahera igihe abakuze amafaranga y’ingoboka ya VUP bagenerwa.
Umuyobozi w’Akarere Byukusenge Gaspard avuga ko bamwe bakunze gukomeza kubika ayo mafaranga muri za Sacco kandi atari ko bimeze akaba akomeje gusaba abacungamutungo b’izo koperative kuzajya bihutisha gutanga ayo mafaranga mu gihe uwo yagenewe ayakeneye.

Ati" Hari abagenerwabikorwa bamenya ko amafaranga yageze kuri konti akumva yahita ajya kuyafata kandi akenshi akanayangiza. Inzego z’ubuyobozi niho zijya inama uburyo yazajya ayabikuza bitewe n’icyo ayashakira ariko hari za Sacco zibyuririraho n’abadafite ikibazo nk’icyo bashatse kubagenera amafaranga bagomba kubikuza. Icyo twifuza ni uko bajya batanga amafaranga abagenerwabikorwa bakayakoresha icyo bayaherewe"
Abacungamutungo ba Sacco bamwe bavuga ko hari ingamba bafashe z’uburyo ayo mafaranga atangwamo ariko bakananenga abadatanga ayo mafaranga aho gufata ingamba zihamye.
Niyomuhoza Theodosie umucungamutungo wa Sacco ya Ruhango yagize ati"Njyewe iwanjye umuntu wa VUP iyo amafaranga aje aza kuyafata kuko aba ari aye rimwe ashobora gutwara make yazashaka andi akaza tukayamuha ariko tunabagira inama yo kwizigamira bamwe bakizigamira abandi ntibizigamire byose biba ubushake bwabo".

Ndererimana Gerard umucungamutungo wa Sacco -Dufitumurava ya Mushubati we ati" Abantu babuza abagenerwabikorwa gufata amafaranga yabo baba bakora amakosa kuko nkatwe icyo dukora tubakoresha inama tukabumvisha ukuntu azajya yizigamira ibihumbi 5 uko amafaranga aje kandi barabyumvise andi asigaye akayabikuza igihe ashakiye kandi n’ayo yizigamiye iyo agize ikibazo araza akayabikuza"
Mu karere ka Rutsiro habarizwa Koperative Umurenge Sacco zisaga 13 n’ubwo nta n’imwe itungwa agatoki ubuyobozi butangaza ko bwamenye amakuru y’uko hari abadahera igihe abagenerwabikorwa amafaranga y’ingoboka ya VUP ariko ngo ubuyobozi buzakomeza gukora ubugenzuzi ku buryo nta mugenerwabikorwa wongera guhura n’icyo kibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|