Gicumbi: Hafashwe ingamba zo kurwanya ubujura buciye icyuho

Mu gukaza umutekano w’abantu n’ibintu mu karere ka Gicumbi ubuyobozi bwafashe ingamba zo kurwanya ubujura buciye icyuho mu ngo z’abaturage.

Izi ngamba zafatiwe mu nama yahuje ubuyozi bw’Akarere ka Gicumbi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge tariki 13/1/2016 bigira hamwe uburyo bagomba gukaza umutekano bakarwanya burundu ubujura buciye icyuho bwo gutobora amazu y’abaturage.

Abayobozi b'Akarere ni bo bayoboye inama yo kurwanya ubujura
Abayobozi b’Akarere ni bo bayoboye inama yo kurwanya ubujura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nduyawo Irankijije atanga ko zimwe muri izo ngamba harimo kujya ku ma santere y’ubucuruzi ahurirwamo n’abantu batandukanye bagafata inzererezi ndetse bakabarura n’abantu b’abajura baba mu midugudu kugira ngo babakurikirane.

Asanga kumenya abantu birirwa kuri izo santere ntacyo bakora ari uburyo byo kumenya neza no gukumira abakora ubujura bwo gutobora amazu.

Ati “Mu byukuri nitumara kumenya neza abajura baba mu midugudu tukanabarura abirirwa kuri za santere z’ubucuruzi badafite icyo bakora bizatworohera kujya dukurikirana abantu igihe hari ubujura bwakozwe.”

Bayingana Jean Marie Viany nawe ni Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke atangaza ko hagiye gukazwa amarondo ndetse n’ikaye y’Umudugudu ikajya isuzumwa buri gihe uwaraye mu mudugudu atazwi agakurikiranwa hakamenywa icyo yaraje gukora.

Ikindi avuga ni ugutangira amakuru ku gihe aho buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo babashe kumenya umuntu wabinjiriye mu mudugudu n’icyo yaje gukora.

Bafatiye hamwe ingamba zo guhashya ubujura buciye icyuho bwo gutobora amazu
Bafatiye hamwe ingamba zo guhashya ubujura buciye icyuho bwo gutobora amazu

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre avuga ko nyuma y’inama yahuje uturere tw’intara y’Amajyaruguru bagasanga hari ikibazo cy’ubujura buciye icyuho bahise bakora inama igamije kubafasha kurebera hamwe umuti w’iki kibazo urambye.

Aha bakaba bashyizeho gahunda yo kujya batanga amakuru kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere ndetse hakajyaho na gahunda yo kujya bandika abantu bose binjiye mu mudugudu batazwi.

Ati “Tuzaca burundu inzererezi kuri za santere z’ubucuruzi ndetse bamwe tunabashishikarize kwihangira imirimo kugirango babone imirimo yo gukora bikure mu bukene.”

Nyuma y’izi ngamba ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bakaba bizeye ko iki kibazo kizacika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rura nidutabare MTN iriho iratwiba ama unite kandi buri give ukwo umwaka urangiye barabikora kuko bakuraho uburyo bwokureba ayo usigaranyemwo munyuma aho bigarukiye wareba ugasanga yashizemwo

kalisa yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka