Kamonyi: Ababumbyi barataka kutagira isoko ry’ibyo bakora

Nubwo bamwe mu babumbyi bateye intambwe yo kubumba ibikoresho bifite agaciro, bavuga ko nta soko rihamye bafite.

Imiryango isaga 150 yo mu Mudugudu wa Kagina, mu kagari ka Kagina, mu Murenge wa Runda, itunzwe n’umwuga w’ububumbyi bakomora ku basekuruza babo.

Ababumba inkono barinubira ko zitarimo kubaha umusaruro.
Ababumba inkono barinubira ko zitarimo kubaha umusaruro.

Haba abakomeje kubumba inkono cyangwa ababumba ibindi bikoresho nk’ama-“vases” n’imitako, bose batangaza ko ububumbyi butabageza ku iterambere kuko nta buryo buhamye bwo gucuruza ibyo bakora.

Ababumba inkono bavuga ko zikenerwa n’abantu bake kandi bazigurisha amafaranga make adahuye n’ibiba byazitakayeho.

Mukamabano Melaniya, umukecuru w’imyaka 62, ati “Inkono uyigurisha amafaranga ijana cyangwa 200 kandi wiriwe uzengurukana igitaro uzikoreye utazi uri bukugurire.”

Mukamabano avuga ko ibibumbano bivamo amafaranga menshi ari amavazi akorwa n’abakiri bato agurishwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 na 5, kandi ibumba wakoresheje ari rike ugereranyije n’irikoreshwa inkono.

Abakiri bato babumba amavazi.
Abakiri bato babumba amavazi.

Ababumba amavazi bavuga ko birirwa birukankanwa n’abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali babashinja gucuruza mu kajagari.

Uwitwa Gasigwa Omar agira ati “Akazi kacu k’ibumba koko karadutunze, ariko kutagira aho tugurishiriza batatwirukankana, bituma tutagera ku iterambere kuko hari igihe babikwaka cyangwa bakakwirukankana bikameneka.”

Bamwe mu babumbyi b’i Kagina bishyize hamwe bakora ishyirahamwe rikora imbabura za “Cana rumwe” ariko na ryo ntirigikora kuko babuze ababagurira.

Umusaruro uva muri Cana rumwe ngo ukuba inshuro 3 uva mu mbabura zisanzwe.
Umusaruro uva muri Cana rumwe ngo ukuba inshuro 3 uva mu mbabura zisanzwe.

Muhawenimana Issa ukuriye ishyirahamwe, ahamya ko nta soko rifatika ababumbyi bafite kuko no ku Mugomero, aho umurenge wa Runda wari wabahaye ngo bahacururize, ibibumbano byabo byabuze ababigura bigera aho bihamenekera. Bahitamo kureka kubijyana yo.

Nzaramba Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina, atangaza ko nyuma y’uko gucururiza ku Mugomero binaniranye, ubuyobozi burimo kubashakira ahandi bacururiza bashobora kubona abakiriya.

Umushinga wa cana rumwe wabuze isoko, bamwe bahitamo kubireka.
Umushinga wa cana rumwe wabuze isoko, bamwe bahitamo kubireka.

Ngo ubuyobozi kandi bukomeje kubashakira isoko rya “Cana rumwe” mu yindi mirenge kuko buri mwaka hari ababa bafite imihigo yo kuzicanaho mu rwego rwo kugabanya ibicanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka