Ruhango: Mu cyumweru kimwe hafunzwe inganda ebyiri z’umuceri

Ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango na Minisiteri y’inganda n’ubucururizi, mu cyumweru kimwe gusa hafunzwe inganda zitunganya umuceri ku buryo butemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko izi nganda atari ubwa mbere zifunzwe, kuko ngo no mu mwaka wa 2014 zari zarafunzwe, nyuma ariko zigaca inyuma ubuyobozi zigaca ingufuri zigatangira gutunganya umuceri mu buryo butemewe n’amategeko.

Inganda ebyiri zitunganya umuceri zarafunzwe
Inganda ebyiri zitunganya umuceri zarafunzwe

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko izi nganda zihanangirijwe kenshi, zigasabwa kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’inganda n’ubucururizi, ariko zikanga kuva ku izima, zigakora ibitemewe.

Tariki ya 05/01/2016 ni bwo uruganda rwa Ruhango Rice Mill ruri mu murenge wa Ruhango rwafunzwe, naho urwitwa Dusangiribyacu Byimana rufungwa tariki 07/01/2016.

Uyu muyobozi akavuga igihe cyose izi nganda zombi zanyuze mu mategeko arebana n’inganda zitunganya umusaruro w’umuceri, ko zizakomeza akazi kazoo.

Akavuga ko igihe cyose inganda zikoze zidafite uburengenzira, zica isoko ry’umuceri nyarwanda, kuko kenshi usanga zikora ibintu bitujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi busaba ba nyir'izi nganda guca mu nzira zemewe bakanashaka ibikoresho bigezweho nk'ibi
Ubuyobozi busaba ba nyir’izi nganda guca mu nzira zemewe bakanashaka ibikoresho bigezweho nk’ibi

Ati” Usanga izi nganda zifite ibikoresho bitajyanye n’igihe, umuceri zitunganya ugasanga ari ibimene gusa, bityo wagezwa ku isoko ugasanga utandukanye n’undi uturuka ahandi, niyo mpamvu tubasaba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko”.

Akarere ka Ruhango, kari mu turere tweramo umuceri cyane, kugeza ubu hakaba hari uruganda rumwe rutunganya umuceri rwa Gafunzo Rice Mill, rwemewe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Ubuyobozi bugasaba izi nganda zafunzwe guca mu nzira zemewe n’amategeko, kugira ngo na zo zemererwe gukora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka