Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko izi nganda atari ubwa mbere zifunzwe, kuko ngo no mu mwaka wa 2014 zari zarafunzwe, nyuma ariko zigaca inyuma ubuyobozi zigaca ingufuri zigatangira gutunganya umuceri mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko izi nganda zihanangirijwe kenshi, zigasabwa kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’inganda n’ubucururizi, ariko zikanga kuva ku izima, zigakora ibitemewe.
Tariki ya 05/01/2016 ni bwo uruganda rwa Ruhango Rice Mill ruri mu murenge wa Ruhango rwafunzwe, naho urwitwa Dusangiribyacu Byimana rufungwa tariki 07/01/2016.
Uyu muyobozi akavuga igihe cyose izi nganda zombi zanyuze mu mategeko arebana n’inganda zitunganya umusaruro w’umuceri, ko zizakomeza akazi kazoo.
Akavuga ko igihe cyose inganda zikoze zidafite uburengenzira, zica isoko ry’umuceri nyarwanda, kuko kenshi usanga zikora ibintu bitujuje ubuziranenge.
Ati” Usanga izi nganda zifite ibikoresho bitajyanye n’igihe, umuceri zitunganya ugasanga ari ibimene gusa, bityo wagezwa ku isoko ugasanga utandukanye n’undi uturuka ahandi, niyo mpamvu tubasaba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko”.
Akarere ka Ruhango, kari mu turere tweramo umuceri cyane, kugeza ubu hakaba hari uruganda rumwe rutunganya umuceri rwa Gafunzo Rice Mill, rwemewe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Ubuyobozi bugasaba izi nganda zafunzwe guca mu nzira zemewe n’amategeko, kugira ngo na zo zemererwe gukora
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|