Kuri iki Cyumweru, tariki 17 Mutarama 2016, Sitade ya Huye irakira umukino uhuza ikipe ya D.R. Congo n’iya Ethiopia uba saa cyenda z’amanywa, ukaza gukurikirwa n’umukino uhuza ikipe ya Angola n’iya Cameroon; wo ukaza kuba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abanyehuye baganiriye na Kigali Today ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mutarama, bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe yo kureba iri rushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru ribasanze iwabo.
Nshimiyimana Innocent ucuruza serivisi za Tigo, yerekana agatike yamaze kugura, yavuze ko isaha yo gutangira umukino igera yamaze kugera muri sitade kare kagira ngo yihere ijisho atari ibyo abwirwa.
Harerimana Samuel wumvaga umupira wahuje ikipe y’u Rwanda, Amavubi n’Inzovu za Côte d’Ivoire kuri radiyo, na we ati “CHAN turayiteguye neza, urabona ko mu mujyi bishyushye n’amatike twayaguze. Ndumva njye saa yine mba mpageze kugira ngo ntacikanwa umwanya mwiza.”
Undi Munyehuye na we ati “Rwose saa sita turaba twageze muri sitade tugiye kureba aya makipe ari iwacu. Twagize amahirwe kuba byaratwegereye, kandi ndizera ko nta n’umwe uzacikwa kuko n’ibiciro babigabanyije ku buryo buhagije.”
Hari n’ababyeyi bavuga ko bishimiye iyi mikino cyane ku buryo bagomba kuyitabira byanze bikunze.
Mukamurara Laurence ukora umurimo w’ubucuruzi afite umwana muto w’amezi atatu ariko ngo ntibimubuza kujya kureba umupira.
Yagize ati “Ngagaheka nkajyane kuwureba.”
Ku rundi ruhande ariko, ngo hari abatabasha kujyayo ku bw’impamvu zinyuranye, by’umwihariko nk’iz’akazi bakora.

Havugimana Jean Bosco ukora ubukorikori bijyanye n’umwuga w’ubucuzi yagize ati “Simpamya ko mbasha kujyayo kuko ubu ndi mu imurikagurisha. Ariko nanjye umurimo wanjye uzagira akamaro muri CHAN kuko abanyamahanga bazatahana bimwe mu bihangano byanjye.”
Umumotari wanze gutangaza izina rye na we ati “Njye ntabwo CHAN nzajya kuyireba, nzaba ndi gushaka amafaranga."
Yakomeje agira ati "Urebye amafaranga ntabwo ari kuboneka, n’amaparikingi (aho guhagarara) barayimuye, ubu duhagarara twirundanije. Rwose kubona amafaranga ngo umuntu abashe no kujya muri CHAN ntibyoroshye.”

Imikino ya CHAN 2016 ibera mu Rwanda, yatangiye kuri uyu wa 16 Mutarama, ikipe y’u Rwanda, Amavubi itsinda Inzovu za Côte d’Ivoire 1-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|