Ibi babitangaza nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyafashe gahunda yo kwegera abasora b’ingeri zose, kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye bijyanye n’imisoro ndetse n’impinduka zagiye ziba mu mategeko agenga imisoro n’amahoro.

Mukunzi Emmanuel umwe mu basoreshwa bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, avuga ko amwe mu mategeko yasohotse yaborohereje mu bucuruzi bwabo.
Ati:” Uburyo bushya bwo gusoresha abasora bato n’abaciriritse, ubu dushyirwa mu byiciro, bityo tukishyura umusoro uzwi hashingiwe ku ngano y’amafaranga y’ibyo tuba twacuruje, ku buryo usanga ari uburyo butworohera cyane ugereranyije na mbere.”
Mukunzi akomeza avuga ko iryo tegeko ryasohotse, rigamije korohereza abasora bato n’abaciriritse badafite ubushobozi bwo gukora ibaruramari, ngo bishyurire inyungu nyakuri zagaragaye mu bucuruzi bwabo.
Mutaboza Benon, ahagarariye abikorera mu karere ka Gatsibo, avuga ko Nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere, byagaragaye ko icyo cyiciro cy’abacuruzi gikeneye ubufasha bwatuma bamenya mu buryo buboroheye ingano y’umusoro bagomba kwishyura batabanje kubara inyungu babonye.
Ati:”Ubusanzwe hari itegeko rigena umubare w’amafaranga umucuruzi agomba gutanga nk’umusoro ku nyungu bitewe n’amafaranga yaturutse mu byo yacuruje mu gihe cy’umwaka.
Urwego rushinzwe abasoreshwa rusobanura ko ibyiciro iri tegeko rishyiramo abasora bitandukanye, icya mbere ngo ni icy’abadatanga umusoro ku nyungu. Iki cyiciro kigizwe n’abacuruzi batarenza amafaranga y’ibyo bacuruje angana na miliyoni 2 ku mwaka.
Uretse icyo cyiciro cyo hasi kidatanga umusoro ku nyungu, ibindi byiciro bikurikiraho birimo abafite igicuruzo kiri hejuru ya miliyoni 2 ku mwaka.
Kubera ayo mabwiriza mashya, abasoreshwa ngo basanga ikibazo cyajyaga kivuka cyo gutinda gutanga umusoro bikabaviramo no gucibwa amande bitazongera kubaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|