Bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

Abaturage basanze umugabo witwa Torero Fideli mu nzu ye amanitse mu mugozi yashizemo umwuka, bivugwa ko yiyahuye icyabimuteye ntikiramenyekana.

Byabereye mu mudugudu wa Bizenga mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, ahagana isaa munani z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2016.

Icyatumye yiyahura ntikiramenyekana.
Icyatumye yiyahura ntikiramenyekana.

Abaturage batabaye mbere bemeza ko badashobora gukeka icyatumye yiyahura cyangwa se ngo abe yishwe, kuko bamuzi nta bibazo agirana n’abaturanyi be cyangwa n’umugore we.

Umwe yagize ati “Baduhuruje ngo Fideli yiyahuye tuza duhuruye dusanga yimanitse yashizemo umwuka, yari umunyamahoro cyane ku buryo gucyeka icyamwishe bigoye cyane.”

Umugore we Mukamparirwa Francine avuga ko umuhungu wabo yavuye kwahirira amatungo agashaka urufunguzo akarubura. Ngo yaje kubona ahantu havuyeho ibati yuriye abona papa we amanitse mu mugozi niko kuvuza induru baratabara.

Ati “Umwana yagiye kuragira ingurube agarutse ajya kuyahirira avuyeyo abura urufunguzo ashaka se aramubura, arungurutse abona ibati ryavuyeho arurira asanga amanitse ahita ahuruza abaturanyi, nta kibazo na kimwe nzi yarafite, nta kibazo twagiranaga habe na mba.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Ngendahimana Leopord, avuga ko bumvise inkuru y’inshamugongo bakihutira gutabara bagasanga yashizemo umwuka.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwizera ubuyobozi bakabugezaho ibibazo bafite aho kwiyambura ubuzima.

Ati “Bigaragara ko uyu wiyahuye yari afite ibibazo, ni byiza ko abaturage bagirira icyizere inzego zabo z’ubuyobozi aho kwiyambura ubuzima bakaba bazegera bakazibwira ibibazo bafite zikabafasha kubisohokamo.”

Torero Fideli wari ufite imyaka 43 asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu, yari umuhinzi usanzwe wanyuzagamo agacuruza inzoga z’urwagwa.

Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo muntu yishwe, nonese iryo bati ryavuyeho?, urugi rukinze? Nimukore anketi, ikibabaje nuko mu Rwanda ibyo bita finger print bitarahagera naho ubundi biroroshye kumva ko yishwe.

ahaaa yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

uwo muryango wagize ibyago ukomeze kwihangana

Bayizere Didier Christian yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka