Nyagatare: Abasore 32 bafunzwe bakekwaho kwiba abaturage

Abasore 32 bo mu murenge wa Musheri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare bakekwaho kujujubya abaturage babiba.

Guhera kuri uyu 07 Mutarama, kugeza kuri uyu wa 15, insoresore 32 zo mu murenge wa Musheri nizo zimaze gufatwa mu mukwabu wa polisi y’igihugu.

Bamwe mu bakekwaho ubujura
Bamwe mu bakekwaho ubujura

Hafi ya bose ni abo mu Mudugudu wa Ntoma akagari ka Ntoma aho bita muri 5 na 6.

Bo kimwe n’abandi batarafatwa bakekwaho kuba mu mutwe wiyise abajyama, ubuyobozi bwemeza ko banywa urumogi na kanyanga bakiba abaturage mu mazu no mu mirima.

Aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, bose bahakana ubujura ariko bamwe bakemera ko bibyeho bakaba barakoreshaga n’ibiyobyabwenge ariko bakaza kubireka.

Munyeshuri Mechak yemeza ko hashize umwaka aretse kwiba kuko icyo gihe yafashwe akagurisha ku butaka bw’Umudugudu we kugira ngo yishyure uwo yari yibye imyaka mu nzu.

Gusa yemera ko ubujura bukaze mu mudugudu wabo kandi bukorwa ni insoresore ziri mu kigero cye.

Agira ati “Abenshi mu biba ni insoresore zidashaka gukora kandi zigashaka kwambara no kurya neza. Abajyama(Jamaa) ni abaturage babitwita ariko si umutwe ushyize hamwe kuko buri wese yiba ku giti cye.”
Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’ibirasirazuba, asaba urubyiruko gucika ku bujura ahubwo imbaraga bakoreshaga biba bakazikoresha imirimo yabateza imbere.

Ati “Imbaraga n’amayeri bakoreshaga biba babikoreshe indi mirimo yabateza imbere. Igihugu cyacu ntabwo cyabemerera kujujubya abaturage babatwara utwo bavunikiye.”

Imikwabu nk’iyi ngo izakomeza cyane ko hari aho bamenye izi nsoresore zihisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko namwe mube Abanyamakuru bumwuga ubwose amakuru yanyu yaruoha ate mufotora ifoto mukayihisha muracyarikure rwose mubinyamakuru musa nabakorera mukwaha kundi muntu aho byagaragara ko mubeshya kd mutabeshya

musangamfura sixbert yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka