Bahangayikishijwe no guhanwa ko badafite ibyangombwa kandi barabyishyuye

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi muri RFTC ngo bahangayikishijwe no kuba barimo kwandikirwa ko badafite ibyangombwa (authorization) kandi baramaze kubyishyura ahubwo bakaba batarabigezwaho.

Abaganiriye na KigaliToday, bavuga ko hari abo authorization zarangiye ku wa 24 Gicurasi 2016, abandi zikarangira tariki ya 31 Gicurasi 2016.

Abashoferi babazwe no kuba bishyurira ku gihe ibyangombwa bagatinda kubihabwa, Polisi ikaba ari bo ibihora.
Abashoferi babazwe no kuba bishyurira ku gihe ibyangombwa bagatinda kubihabwa, Polisi ikaba ari bo ibihora.

Gusa, bahuriza ku kuba barishyuye mbere y’uko ibyangombwa birangira bakibaza igituma batarabibona ahubwo bandikirwa na Police ko batabifite.

Ngo kuva ibyangombwa bya authorization byarangira harimo abashoferi bamaze guhanwa inshuro zirenze esheshatu, kandi nyarama bafite inyemezabwishyu igaragaza ko bishyuye, ariko abashinzwe umutekano mu muhanda (Police) bakaba batabikozwa.

Umushoferi Masud utifuje ko irindi zina rimenyekana, avuga ko ibyo basabwa bamaze kubikora, agasanga guhanwa kandi bategereje ibyangombwa ko bibageraho harimo akarengane.

Ati “Akarengane ko ntiwabura kuvuga ko kariho, igihe cyose waba warakoze ibyo usabwa hanyuma kandi ibyo ugomba ntibabiguhe kandi hakazaho no kwongera ku guhana.”

Akomeza avuga ko guhana umuntu yarishyuye ari akarengane agasaba ko barenganurwa n’inzego zibishinzwe bakareka abishyuye bagakora.

Posi yo ivuga ko inyemezabwishyu idasimbura authirization.
Posi yo ivuga ko inyemezabwishyu idasimbura authirization.

Rwamuhizi Innocent, Umuyobozi wa RFTC muri Zone y’Amajyaruguru, avuga ko amafaranga bayishyura kuri konte ya RFTC, na yo ikazayashyira kuri konte ya RURA igatanga ibyangombwa. Gusa ntasobanura neza impamvu abishyuye batarabibona.

Ati “Imodoka kugira ngo ibone icyangombwa ntabwo ari umuntu umwe ujya kukizana ahubwo baverishije (gushyira amafaranga) kuri konte igomba kujya kubazanira authorization kandi twe dutwara inyemezabwishyu imwe n’umubare w’imodoka. Ayo mafaranga RURA irimo kuyadusaba ngo tuyatangire n’abantu batari muri koperative”.

Umuvugizi wa Police, Ishami ryo mu muhanda SPT Jean Marie Vianney Ndushabandi, we ariko avuga ko inyemezabwishyu idasimbura authorization, ku bwe agasanga ikibazo kiri hagati y’abashoferi na koperative.

Ati “Nubwo bakwandika ibaruwa bati ‘mu rwego rwo kugira ngo imodoka zitazajya mu muhanda nta authorization zifite twishyuye iminsi 15 mbere muzidukorere ku buryo zizarangira izindi zabonetse.’ Ibi mbibabwira buri gihe ariko kutabikora n’ubushake bwabo ni kimwe na control technique niba wishyuye ntabwo bivuze ko wabonye control technique”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva habaho kwihangana inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana gusa polisi yacu ndayizera ntabwo yarenganya abashoferi.

boniface yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka