Umukobwa w’imyaka 19 akurikiranweho kwikuriramo inda
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, umukobwa w’imyaka 19 ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi atanu.
Yafashwe kuri iki cyumweru tariki 05 Kamena 2016 nyuma y’aho ubwe yinjiye mu bwiherero akaguruka avuga ko atunguwe no kubona umwana yari atwite amaze kugwa mu musarane.
Nyina w’uyu mukobwa n’abaturanyi ni bo bihutiye kubimenyesha Polisi maze uwo mwana akurwa mu musarani naho uwo mukobwa atabwa muri yombi nk’uko Ngirimana David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ntyazo yabidutangarije.
Yagize ati “ Yagiye mu bwiherero agaruka avuga ko umwana amucitse akava mu nda akagwa mu musarane ariko babishidikanyijeho bahamagara Polisi kugira ngo bikorweho iperereza”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’Umugenzacyaha muri iyi Ntara, CIP André Hakizimana , yanenze iyo myitwarire ndetse asaba abantu kubaha ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza ubwo akuze kugira ngo birinde ingaruka zo mu rwego rw’amategeko.
Ati “ Igihe umukobwa yatewe inda yaba abishaka cyangwa byakozwe mu bundi buryo atumvikanyeho n’uwayimuteye ntabwo ari we wifatira icyemezo cyo kuyikuriramo ahubwo byemezwa n’urukiko bigakorwa n’abaganga nyuma y’icyemezo cy’urukiko kibyemeza ”.
Icyaha cyo kwikuramo inda gihanwa n’ingingo ya 162 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mukobwa ahanwe
Abere abandi urugero.
uyumukobwa arabeshya ntabwo umuntu yajya kubwiherero atwite ngo inda ivemo byongeye ifite amezi atanu? ntakurikirankwe harebwe aho ukuri gushingiye.
ntabwo umwana yakikura munda ntibibaho.niyemere ahanwe! kdi ikinyoma nkiki nacyo gikwiye igihano.
Arko se ko baba bemeye gusambana baagiye birengera ningaruka zabyo ex:H IV,kubyara n,izindi ndwara zandurira mumibonano mpuza bitsina idakingiye.
yega wee uwo mukobwa arabeshye kbsa ntabwo yajya mubwiherero ngo umwana yikure munda atakare ahubwo ahabwe igihano kimukwiye