Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo gusobanurira abaturage bataregera abandi batuye mu midugudu akamaro bibafitiye, birimo kwegerezwa ibikorwa remezo.
Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.
KT RADIO, ubusanzwe yumvikanaga gusa ku murongo wa 96.7 FM mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ubu yatangiye kumvikana mu zindi ntara ku yindi mirongo.
Mutesi Jolly ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, asimbuye Kundwa Doriane wari ufite irya 2015.
Apr Fc yageze muri 1/16 mu mikino ya CAF Champions league itsinze Mbabane Swallows ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abatuye n’abakorera mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, baratabaza bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura bibisha ingufu biyita “Abamarine” babazengereje.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yasabye abayobozi bashya batorewe kuyobora uturere n’abagize za Njyanama zatwo gukorera hamwe no kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bugiye gukwirakwiza internet y’ubuntu mu mujyi, muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga no gukurura ba mukerarugendo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, Abaturarwanda bitabiriye igikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi mu gihugu hose, kibanze ku gutunganya bikorwa remezo.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yagonzwe n’imodoka yitaba Imana, agerageza gukiza impinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yacitse feri ikisubiza inyuma.
Imashini itanga amashanyarazi (Generator) yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi, yahoze yitwa KIE, yahiye irakongoka ku mpamvu zitaramenyekana.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo ruvuga ko rwiteguye Kwibuka rugaragaza ibikorwa biganisha ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.
Abatuye mu Karere ka Nyamagabe basanga izamuka ry’ibiciro mu masoko rituruka mu myaka barumbije umwaka ushize kubera imihindagurikire y’ibihe yatunguranye.
Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza gutera imbere n’ubwo hari ibyagezweho kuva u Rwanda ruvuye muri Jenoside.
Abari abayobozi b’uturere twa Gasabo, Huye, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Gakenke, Nyamasheke, Karongi, Rusizi na Rubavu; bongeye gutorerwa kutuyobora muri manda y’imyaka itanu.
Bamwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika bazwiho kuba bafite abagore bafite uburanga buhebuje bavugwa cyane
Abaturage bo mu bihugu by’u Rwanda na Congo baturiye imipaka ya Rusizi barishimira ko Leta ya Congo yongereye amasaha yo gufungura umupaka hagati ya Bukavu na Kamembe, bikazaborohereza mu kazi.
Mu gihe hasigaye amasaha atarenga 24 kugira ngo amarushanwa yo gutoranya Nyaminga w’u Rwanda wa 2016 abe, twabateguriye amafoto abibutsa abahatanira iri kamba uko ari 15.
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas yasabye abagore batorwa mu nama y’igihugu y’abagore kuzaba nyambere mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Urubanza rwa Col Tom Byabagamba n’abo baregwana mu bushinjacyaha bwa Gisirikare, rwimuriwe itariki 2 werurwe 2016.
Ikipe ya Police Fc mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Atlabara,ikomeje gukora imyitozo ku zuba ryinshi kugira ngo irimenyere
Imvura yasenye ibyumba by’amashuri abanza ya Karambi mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi inangiza ibitabo bigishirizagamo.
Bamwe bari biteze ko bashobora kubona akazi mu muryango wiyise “Women Forever” mu Karere ka Nyanza, baravuga ko batunguwe no gusanga bari abatekamutwe.
Hari icyizere ko noneho isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryaba rigiye kubakwa nyuma y’imyaka itatu kubakwa bigenda bisubikwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Tony Nsanganira arizeza abahinzi ko mu mwaka utaha ikibazo cy’imbuto y’umyumbati kizaba cyakemutse.
Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo abagwe bwa kabiri, avurwe, akire neza.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Umuryango n’Iterambere, Umulisa Henriette yahamagariye ba Mutima w’urugo gukumira Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro rya IPRC- KIGALI Eng Murindahabi Diogene, arakangurira abana b’abakobwa kurushaho kwitabira amasomo y’ubumenyingiro.
Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, mu minsi ibiri aratanga ikamba yari amaranye umwaka, ariko ibikorwa yakwukozemo ntibivugwaho rumwe.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarama barataka ikibazo cy’amazi meza kuko bakivoma ibirohwa bakaba ari byo bakoresha.
Abatuye Umudugudu wa Murama mu Karere ka Huye, baratabaza nyuma y’uko umutekamutwe abariganyije miliyoni 3,3Frw ababeshya ko azabazanira amashanyarazi.
Umuhanzi Ruremire Focus uririmba mu njyana gakondo agiye kwerekeza i Dar-Es-Salam gukorerayo indirimbo abifashijwemo n’uwitwa Kabano usanzwe amukorera.
Abahanga mu by’ubukungu bagira inama u Rwanda, yo guhindura imikorere hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukomeza umuvuduko w’iterambere ruriho.
Minisiteri y’Ubuzima ntiyemeranya n’ababuza abaturage kuryama mu nzitiramibu bababwira ko ziri mu bikurura udusimba tw’ibiheri hakaba n’abahisemo kwemera kuribwa n’imibu.
Uwitwa Habanabakize Francois wo mu Karere ka Rulindo yiyahuje umuti w’imbeba ariko apfira kwa muganga, ashinja umugore we kumuca inyuma.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashyizeho gahunda y’umuganda udasanzwe w’amasaha atatu, ukazajya ukorwa umunsi umwe mu cyumweru hagamijwe kurwanya Malariya.
Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, basuye icyicaro cya Banki ya COGEBANQUE ari na yo muterankunga mukuru w’iki gikorwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi(RAB), buvuga ko gutera intanga ingurube bigiye gusakazwa mu gihugu hose kuko birinda ikwirakwizwa ry’indwara.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) kuba indakemwa mu byo bakora.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa "Transparency International (TI)" urashima Polisi y’u Rwanda ku ngamba yafashe mu kurwanya ruswa.
Ikipe ya Mukura yatsinze AS Kigali ihita iyikura ku mwanya wa mbere,mu gihe Rayon Sports nayo yatsinze Kiyovu 2-0 mu mikino yabereye i Nyamirambo
Abantu bataramenyekana baraye batemaguye inka ebyiri z’uwitwa Maniriho Jacques wo mu Karere ka Nyabihu, biviramo imwe muri zo guhita ibagwa.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), watangaje ko uhangayikishijwe n’imikorere irimo ruswa muri siporo hirya no hino ku isi.
Nyuma y’aho yari amaze gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0,Ivan Jacky Minnaert watozaga Rayon Sports yatangaje ko atkiri umutoza wa Rayon Sports
Umuryango Imbuto Foundation watangije gahunda yo kwigisha urubyiruko gukomera ku busugi n’ubumanzi bwabo no kudacana inyuma hagati y’abashakanye.