Bahangayikishijwe n’impanuka ziterwa n’ibyobo bidapfundikiye ku muhanda
Abakoresha umuhanda w’ahitwa Carriere mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’impanuka ziterwa n’ibyobo bidapfundikiye ku muhanda.
Urujya n’uruza rw’abantu bakoresha uyu muhanda wo ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze, bavuga ko ibyobo biri impande z’umuhanda wa kaburimbo bikunda guteza impanuka yaba ku binyabiziga cyangwa ku bantu bitewe nuko hadapfundikiye.
Amakuru atangwa n’abatuye mu karere ka Musanze bakunze gukoresha uyu muhanda wo muri carriere, bavuga ko bino byobo bimaze imyaka irenga itatu bidapfundikiye, ku buryo hari abakunze kugwamo bagakomereka bakanajyanwa kwa muganga, bagasaba ko byapfundikirwa.
Kazungu ukora akazi ku ubwikorezi muri aka gace, avuga ko bahangayikishijwe n’ibyo byobo, kuko bikunze guteza inpanuka kubinyabiziga n’abantu.
Agira ati “Njyewe hari igihe mba mpagaze nkabona imodoka ije guhaha hano mu isoko yakata mbega kubera abatabibonye avuye nko muri parikingi imodoka ikaba iguye muri kiriya cyobo bikaba ngombwa ko batwifashisha ngo tuyikuremo.
Abantu nabo hari igihe baza bakagwamo kuburyo bakomereka bakajyanwa no kubitaro hari n’uwaguyemo ashinzemo umutwe yarakomeretse haza imodoka imujyana ku bitaro.”
Nyiragusenga Oliva ukunda gukoresha uyu muhanda agiye guhaha, avuga ko kuba ibyobo byo muri bidapfundikiye bikunda guteza impanuka, agasaba ko harebwa uburyo byatwikirwa cyangwa hagashirwa ibyapa.
Ati “Impamvu bibangamye nta cyapa kiriho ikindi nta kimenyetso kigaragaza ko hari ibyobo, rwose birabangamye badufashije babipfuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, asobanura ko byari byashizweho ngo bijye binyuramo amazi gusa ngo hari icyo bateganya.
Ati “Kubera ko uriya muhanda barimo kuwusana biriya byobo rero birajyana kuko ugeze no hepfo ntabwo ari hariya gusa biri bamaze gusubiranya na hariya naho buriya nuko bagikora umuhanda ariko ubundi bigomba gusubiranwa.”
Biteganyijwe ko mu mezi nk’abiri imihanda irimo gukorwa mu Mujyi wa Musanze izaba yamaze kurangira arinabwo bivugwa ko nta cyobo kizaba kigaragara kidapfutse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|