Minisitiri Uwacu asanga gutarama bibumbatira umuco

Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, wari witabiriye igitaramo cy’Itorero nserukiramuco ry’Igihugu Urukerereza, yavuze ko Abanyarwanda badataramye bakwiyibagirwa.

Minisitiri Uwacu yaganirije itorerro Urukerereza n'abitabiriye igitaramo cyaryo kuri uyu wa gatanu.
Minisitiri Uwacu yaganirije itorerro Urukerereza n’abitabiriye igitaramo cyaryo kuri uyu wa gatanu.

Mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, Ministiri Uwacu yavuze wari umwanya wo kwereka Abanyarwanda n’inshuti ko u Rwanda rukiriho kandi rutazacika.

Ati “Kudatarama mu muryango, kudahura kw’ababyeyi n’abana byaduca; kutaganira kw’abavandimwe byatudindiza; byadusubiza inyuma, kuko u Rwanda rwiyemeje kubakira ku burere n’indangagaciro.”

Itorero urukerereza ryataramiye abantu muri Stade Amahoro nto.
Itorero urukerereza ryataramiye abantu muri Stade Amahoro nto.

Yakomeje ati “Iki ni igihe cyo kwereka Abanyarwanda n’inshuti ko dufite igicumbi n’aho tuvoma; ni igihe cyo kubereka ko u Rwanda rutazacika kandi rutazigera rusuzugurwa mu ruhando rw’amahanga, harageze ko Urukerereza rutumara amatsiko rwajyaga rudutera.”

Itorero Urukerereza ryagaragazaga inganzo yaryo mu minsi mikuru ya leta, “bikamera nko gusogongeza no gutera abantu amatsiko”, ari yo mpamvu bahisemo gutarama nta kindi gikorwa kibayeho; nk’uko Umutoza w’Urukerereza, Mariya Yohana yabitangaje.

Itorero urukerereza ryataramiye abantu muri Stade Amahoro nto.
Itorero urukerereza ryataramiye abantu muri Stade Amahoro nto.

Ati “Abantu bamenyereye ko dukina mu bitaramo bya Leta baduhamagayemo, ariko uyu munsi twagira ngo twerekane ko dutarama; abenshi mu rubyiruko kandi bamenyereye ibitaramo by’indirimbo z’uruvangitirane rw’imico, none babonye umuco nyarwanda utavangiye.”

Urukerereza rutangaza ko ruzakomeza kujya rushaka umwanya wo gutaramira abantu. Igitaramo cyo kuri uyu wa gatanu cyabaye n’akanya ko kumva indirimbo za Muyango nawe usanzwe ari umutoza w’Urukerereza, zirimo iyitwa Musaniwabo, Sabizeze n’izindi.

Mu banyacyubahiro bitabiriye igitaramo cy'Urukerereza harimo ba Ministiri Francois Kanimba w'Ubucuruzi n'Inganda, Uwacu Julienne w'Umuco na Siporo, ndetse na Dr Agnes Binagwaho w'Ubuzima.
Mu banyacyubahiro bitabiriye igitaramo cy’Urukerereza harimo ba Ministiri Francois Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda, Uwacu Julienne w’Umuco na Siporo, ndetse na Dr Agnes Binagwaho w’Ubuzima.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka