oRn yongeye kugabanya ibiciro bya internet ya 4G

Ikigo gihagarariye icuruzwa rya murandasi(internet) yihuta cyane 4G LTE, cyatangaje ko ibiciro by’ifatabuguzi ry’iyi internet byongeye kugabanuka, ndetse ko cyanogeje serivisi.

Abayobozi ba oRn batangarije abanyamakuru ko ibiciro bya 4G byagabanutse.
Abayobozi ba oRn batangarije abanyamakuru ko ibiciro bya 4G byagabanutse.

Murandasi ya 4G ihesha umuntu ufite terefone, mudasobwa cyangwa ibindi nka byo, kwakira, kubika no kohererezanya amakuru ari mu bwoko bw’inyandiko, amajwi, amafoto n’amashusho mu buryo bwihuse, kandi abantu bakabasha kuganira, haba mu kwandikirana amagambo, kumvana mu buryo bw’amajwi cyangwa kuganira imbonankubone.

Ikigo olleh Rwanda networks(oRn) cy’abanya-Korea y’Epfo, gifitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2014, yo gukwirakwiza internet yihutisha ibintu kurushaho ya 4G. Icyo gihe ku mihanda yose bari barimo gucukura batabamo intsinga z’imiyoboro ya internet.

Ababasha gukoresha iyi internet bayishima kuba yihuta, ariko bakinubira ko ihenze. Abayobozi ba olleh Rwanda networks(oRn) na bo bakemeza ko iki kibazo cyabagezeho, bakaba batangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 7 Kamena 2016 ko nubwo bari baherutse kugabanya ibiciro bya 4G muri Mata uyu mwaka, n’ubu ngo bongeye kubigabanya.

Umuyobozi ushinzwe gushyiraho ingamba muri oRn, Ngabonziza Desiré, yagize ati ”Biturutse ku bitekerezo by’abagurisha internet yacu n’abayikenera muri rusange, oRn yongeye gusubira mu biciro byayo”; gusa ntabwo hatangajwe uko igiciro cyasigaye kingana.

Icyakora ibiciro bishya bya 4G batangiriyeho ngo bimaze kugabanywa kugera kuri 30%, ndetse n’ubushize olleh Rwanda networks ngo yari yabigabanijeho 20%; nk’uko Umuyobozi w’iyi sosiyete, Hun-Sung Yoon yabitangaje.

Abayobozi ba oRn batangaje ko igiciro cya 4G kirimo kuganirwaho hagati y’abayicuruza ndetse n’inzego za Leta zibishinzwe, ku buryo ibyavuyemo bizatangazwa mu minisi iri imbere.

Uretse kugabanya ibiciro, oRn cyatangaje ko cyashyizeho internet ya 4G idakoresheje intsinga ahubwo inyura mu kirere hakoreshejwe iminara, mu rwego rwo kugera ku bantu cyangwa ibigo bito n’ibiciriritse.

Iki kigo kivuga ko cyanashyize ku isoko za terefone na ‘camera’ zifasha abantu gucunga ingo n’ibindi bintu byabo batari kumwe na byo.

Olleh Rwanda networks ivuga ko yizeye kuzaba yagejeje internet ya 4G ku Banyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2017, aho kuri ubu ngo igeze kuri 62% by’abatuye igihugu.

Kugeza ubu ibiciro bitangwa n’ibigo 17 byemerewe gucuruza 4G mu Rwanda, ntibihuza ibiciro kandi usanga bose basa nk’ababa babigize ubwiru kubitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oRn Irakoze mu kugabanya ibiciro , Ariko namwe mwanditse iyi nkuru , mujye musobanura neza ibintu .

Mutubwire muti , Basanzwe bagurisha aya ma frw , Ubu noneho bazajya bagurisha aya ma frw kuli 1 GB .

Tumaze no kubona ko no muli za BUS bari barashyizemo 4G ,Aho internet igikora ni hake cyane .

Paul yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka