Barahabwa amasomo azabafasha kwigobotora ingorane zo mu butumwa bw’amahoro

Abapolisi 45 bagize umutwe wo gutabara aho rukomeye kuri uyu wa 06 Kamena 2016 batangiye amahugurwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari muri Rwamagana.

Muri abo bapolisi harimo abo mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’abo mu gihugu cya Danmark, bakaba bazahugurwa mu gihe cy’iminsi 10 mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Abapolisi 45 bagize umutwe wo gutabara aho rukomeye mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro.
Abapolisi 45 bagize umutwe wo gutabara aho rukomeye mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro.

Ikigamijwe muri ayomahugurwa ngo ni uguha abo bapolisi ubumenyi n’indangagaciro zikwiye kuranga umupolisi uri mu butumwa bw’amahoro.

Mu gutangiza ayo mahugurwa, Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, DIGP Dan Munyuza, yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuzayakurikira kuko bazayaherwamo amasomo yabafasha gukora neza akazi ko kubungabungabunga amahoro.

Ati “Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bagomba guhugurwa neza kugira ngo bazabashe guhangana n’ingorane iyo ari yo yose bahurira na yo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

DIGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu mahugurwa kuko byagiye bigaragara ko atanga umusaruro ufatika.

Ati “Tudahawe amahugurwa ahagije ntidushobora gukora akazi kacu neza, kandi ubushobozi buke ntibwatuma duhangana n’ibyaha biri kugaragara muri iki gihe.”

Mu bikorwa bikomeye abari mu butumwa bw’amahoro bakora harimo gukemura amakimbirane, ku buryo ayo mahugurwa azatuma abo bapolisi bamenya uburyo bwo guhangana n’ibiteza umutekano muke ku mugabane wa Afurika birimo icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aganira n’abo bapolisi DIGP Munyuza yagize ati “Nyuma y’aya mahugurwa tubitezeho kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo nk’ibi no kugarura amahoro aho muzajya gukorera hose mu bihugu by’Afurika.”

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’umutwe wo gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (EASF) n’ikigo cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (GIZ).

Abapolisi bayarimo baturuka mu Birwa bya Comoros, Kenya, Denmark, Ethiopia, Uganda, Sudani n’u Rwanda.

Bazahugurwa ku mikorere y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’iy’umutwe wa EASF, banaganire ku bibazo bashobora guhurira na byo mu bihugu bagiye kubungabungamo amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka