Ibinyabiziga 1500 ntibyemewe mu mihanda kubera guhumanya ikirere
U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije rwamagana imyuka ihumanya ikirere, ndetse rwishimira ko itemwa ry’amashyamba no kwangiza umutungo w’amazi byagabanutse.

Mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Kamena 2016, u Rwanda rwatangaje raporo ya kane ku miterere y’ibidukikije itangazwa buri myaka ibiri.
Iyi raporo ishima uburyo itemwa ry’amashyamba no kwangiza umutungo w’amazi byagabanutse, ndetse n’intambwe ubuhinzi n’ubucukuzi mu Rwanda bimaze kugeraho byubahiriza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibidukikije (REMA), Eng. Colette Ruhamya, agira ati “Iyi raporo irihariye mu gusesengura imiterere y’ubuhinzi mu Rwanda. Ifite insanganyamatsiko isaba gukoresha neza umutungo, kugabanya ibyuka bihumanya ndetse no guteza ibere ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Mu rwego rwo gutoza abantu kubana neza n’ibidukikije, ku kigo cya “Controle Techinique” bagaragaje ibyiza byo gusuzumisha ibinyabiziga.
Ibi babikoze nyuma yo kubona ko mu mezi atanu ashize, mu binyabiziga 42,580 byasuzumwe; ibirenga 1,500 muri byo birekura ibyuka bihumanya.
Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’ibikorwa byari bimaze icyumweru bibera hirya no hino mu gihugu, birimo umuganda wo gutera ibiti, kwigisha abaturage, gusura ibikorwa by’intangarugero mu kubungabunga ibidukikije, ndetse n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ibisimbura amashashi.
Kuri uyu munsi, Ikigo REMA, Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), n’inzego zitandukanye zirimo amashyirahamwe atwara abantu n’ibintu, bafatanije gukora urugendo rugamije kurwanya imyuka ihumanya ikirere; rwatangiriye ku cyicaro cya REMA kugera i Remera kuri “Controle Techinique”.
Uru rugendo rufite intego yo kubwira umuntu wese ufite ikinyabiziga, kwitwararika kugisuzumisha kugira ngo ajye agikoresha kitaragera ku rwego rwo guhumanya ikirere kubera ibyuka bibi.
Ikigo REMA gishima ko inzego zitandukanye zatangiye kumva akamaro ko kubungabunga ibidukikije, zitangira guhuriza hamwe imbaraga.
Raporo ku miterere y’ibidukikije mu Rwanda ikaba yatangajwe ku bufatanye bwa ministeri ishinzwe umutungo kamere hamwe n’ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Ohereza igitekerezo
|