
Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, ubwo umushinga w’Abasuwisi ushinzwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi wabashyikirizaga ibikoresho bazifashisha mu gihe babyaza.
Bimenyimana Aphrodice, uyobora ivuriro rya Rufungo mu murenge wa Rugabano, yavuze ko babibonyemo igisubizo, kuko bizatuma birinda abana n’abagore bapfa babyara.
Yagize ati “Ibi bikoresho twahawe bizadufasha kunoza serivisi ndetse tunirinde ko twagira umugore cyangwa umwana wapfa mu gihe turi kubyaza, kuko n’icyo twishimira cyane twahawe akuma gapima uko umutima w’umwana uri munda utera iki gikoresho kikaba nta vuriro na rimwe ryari rigifite.”

Mukashema Drocelle Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasabye abayobozi b’amavuriro yahawe ibyo bikoresho kwita ku bikoresho bahawe, bakanarushaho kwita kubabagana.
Ati “Muhawe ibikoresho mwibuke kubifata neza birusheho kumara igihe kinini kandi ikindi mwibukeko mushobora kubona ibi bikoresho, ariko mukabura serivisi nziza ntacyo byaba bimaze ndabasabye rwose muzarusheho kwakira neza abarwayi babagana.”
Niyodushima Joseline ukuriye uyu mushinga w’Abasuwisi mu Karere ka Karongi, Rutsiro na Ngororero, yavuze ko gutanga ibi bikoresho biri mu rwego rwo gufasha amavuriro kunoza Serivisi muri aka karere.
Ibikoresho byatanzwe byahawe amavuriro umunani mu 10 akorana n’ibitaro bikuru bya Karongi. Ibikoresho bahawe birimo ibitanda ababyeyi babyariraho, ibitanda ababyeyi baryamaho bamaze kubyara n’ibipimo bipima umwana akiri mu nda ya nyina.
Bahawe n’ibipimo byerekana ingano y’amaraso y’umubeyi, byose bifite agaciro ka miliyoni 180Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|