Kuri iki cyumweru ku bibuga bya Kimisagara, Stade Amahoro ndetse no muri UR-CE (icyahoze ari KIE), hakinirwaga imikino ya nyuma mu marushanwa yateguwe agamijwe Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, imikino yakinwaga mu ngeri zose za Siporo mu Rwanda.

Mu mukino wa Handball, Ikipe ya Police Handball Club ni yo yaje kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda APR Hc muri 1/2, iza no gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Evergreen ibitego 32-20 mu cyiciro cy’abagabo.

Mu bagore, ikipe ya Gorillas Hc yari yanegukanye iki gikombe umwaka ushize, yaje kongera kugitwara itsinze ya Police yo muri Uganda ku bitego 26-22, aho muri 1/2 yari yatsinze ikipe ya TSS Hanika.


Emmanuel Bugingo wari uhagarariye Ministeri ya Siporo n’Umuco, akaba ari nawe muyobozi wa Siporo muri iyo Minisiteri, yashimiye abitabiriye aya marushanwa, ndetse yongera no kubakangurira kubiba umuco w’ubumwe n’amahoro ku Isi yose.
Yagize ati" Turashimira abantu bose baje ngo twifatanye kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abenshi biganjemo urubyiruko, turabasaba kuba inkingi z’ubumwe n’amahoro ku isi yose, ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitazagira ahandi biba ku isi yose"

Uko ibihembo byatanzwe muri rusange:
Abakobwa
Gorillas Hc 26-22Uganda Police
Umwanya wa mbere
Abagabo:
Police Rwa 32-20 Evergreen
Umwanya wa 3
Abagore
Appega Gahengeri 19- 14 Tss Hanika
Abagabo
Apr 28-21 Es Kigoma
Abatsinze ibitego byinshi
Abakobwa: Mukandayisenga Clemetine 12 Appega
Abahungu: Mukunzi Felix, Police Rwanda(Ibitego 40)


Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa
Abagore:Akongo Stella (Police Uganda)
Abagabo: Gilbert Mutuyimana (Police Rwa)

Abanyezamu beza
Abakobwa: Umukundwa Solange (Gorillas Rwanda)
Abahungu: Olivier Hategekimana (Apr Rwanda)


Andi mafoto kuri aya marushanwa



















Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira ministere y’umuco na sport yateguye amarushanwa ngarukamwaka yo kwibuka abandimwe n’inshuti bazize uko baremwe bituma babura ubuzima arko byongeye twebwe abakunzi ba Handball turasaba ko mwaduha agaciro kurushakaho nkuko mwita kuyandi mashyirahamwe y’imikino dore Handball idasaba ibikoresho bihenze haba mukubaka ibibuga bigezweho no kwita Ku mpano z’abakinnyi kdi bikaba byatanga umusaruro Ku ruhando mpuzamahanga. ngira ngo mwabibonye ko hari ambiance nziza abakinyi nabafana twaryohewe cyanee!! Uwiteka abane namwe ndashimira abagize uruhare mugutaza iyi nkuru namafoto mukomereze aho tubari inyuma!!
Handball ni umukino mwiza kandi uryoheye ijisho urimo ubuhanga bwinshi kandi bimaze kugaragara ko abanyarwanda bawufitemo impano!Abakina Handball mukomeze mushyiremo imbaraga, abayobozi bakore cyane, hnayuma ubuvugizi bukorwe ku bindi bintu bitandukanye! Amahugurwa ibikorwa remezo! Ubu nta kibuga cyemewe ku rwego mpuzamahanga dufite mu Rwanda ari nayo mpamvu binagorana mu ruhando mpuzamahanga! Itangazamukuru naryo rifasha gutanga amakuru kuri Handball namwe inkunga yanyu ni nziza kandi irashimwa! Vive handball
Bravo ku makipe yatwaye ibikombe n’abakinnyi bitwaye nez.
Ndabona ari byiza cyane handball nyarwanda imaze kugera ku rwego rushimishije bakomereze aho!
Nizere ko bimaze kugaragara ko ubufasha bubonetse buhagije handball yagera ku rwego rwo hejuru