Uwashakaga gukata igitsina cy’umugabo we yapfuye bitunguranye
Umugore witwa Nzamwitakuze Vestine w’imyaka 40 wari ukurikiranyweho gushaka gukata igitsina cy’umugabo we asinziriye, ku munsi w’ejo yapfuye urupfu rutunguranye.
Uwo mugore wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tumba mu Karere ka Rulindo akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gukata igitsina cy’umugabo we Nkurunziza Pascal w’imyaka 44 amushinja ko ngo avuye kumuca inyuma.

Uyu muryango wari atuye mu Murenge wa Kisaro, Akagari ka Kigarama, mu Mudugudu wa Gaseke.
umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro byabereyemo, Eugene Nkubana, yabitangarije Kigali Today ko byamenyekanye ubwo Nkurunziza yajyaga kurega umugore we ku Kagari, amushinja ko yaratangiye kumukata igitsina agakangukira hejuru.
Yagize ati “Umugabo we Nkurunziza yatubwiye ko yumvise umugore we Nzamwitakuze arimo gukata igitsina cye, ni bwo umugabo na we yahise akangukira hejuru n’umujinya aramukubita, bukeye buri wese ajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Tumba bahurirayo.”
Akomeza avuga ko nyuma y’uko abo bombi bajya kwivuza, umuganga wakiriye uwo mugabo yabwiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ubwo yahageraga, ko koko uwo umugabo yaje kwivuza kuko yari afite igikomere ku gitsina.
Ngo uwo mugore na we yemeraga ko ngo yashatse gukata igitsina cy’umugabo we ariko akavuga ko yabitewe n’uko yakekaga ko yari avuye gusambana, ngo kuko n’ubundi bahoraga babipfa.
Nyuma yo gukurikiranwaho icyo cyaha, ubwo yari amaze iminsi 2 yonyine afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tumba, kuri uyu wa 5 Kamena 2016 yasabye uruhushya rwo kujya kwa muganga araruhabwa, aza gupfirayo.
Umurambo wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Kinihira ngo hasuzumwe icyo yaba yazize.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
urucira mukaso rugatwara nyoko uyu mugore yarikunguriye mwabonye aho umugore ashaka guca inkoresho y’umugabowe?imana ikomeze irinde uyu mugabo.
ibyo yarakoze byaramugarutse
ntawe kundi niyumve uko yaragiye kugira uwo bashakanye