Bahangayikishijwe n’idindira ry’Ibitaro bya Nyabikenke

Abaturage baturiye Ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga baravuga ko kuba bituzura, bibangamiye ubuzima bwabo kuko badashobora kubona serivise z’ubuvuzi hafi yabo.

Igishushanyo mbonera cy'Ibitaro bya Nyabikenke. Nibyuzura, byitezweho gutanga serivise z'ubuvuzi zinoze ku baturage.
Igishushanyo mbonera cy’Ibitaro bya Nyabikenke. Nibyuzura, byitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi zinoze ku baturage.

Ibi bitaro byagombaga kubakwa ahari Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke, byari gutangira mu 2013 bikarangira mu gihe cy’amezi 36 (imyaka itatu), ariko nyuma yo gusiza ikibanza no kukizitira, nta bikorwa byo kubyubaka byabayeho.

Abaturage b’Umurenge wa Kiyumba aho i Nyabikenke, bavuga ko bakigorwa no kugera kuri serivise z’ubuvuzi kuko ibitaro byose bashobora kwerekezaho biri kure.

Uwifashije Odila wo mu Murenge wa Kiyumba avuga ko kugera ku Bitaro bya Kabgayi biri mu mujyi wa Muhanga, bibasaba gukora urugendo rw’ibilometero bigera kuri 80 mu muhanda utari nyabagendwa ku buryo abenshi bibasaba gutega moto 8.000Frw.

Bongeraho ko urwo rugendo rubatwara hejuru y’amasaha atatu kuko bitewe n’umuhanda mubi urimo imikuku n’amabuye, bisaba ko abantu bagenda kuri moto bahagarara gato bakaruhuka, bakabona gukomeza urugendo.

Mu gihe ibitaro bitarubakwa, abaturage baracyarimo kwifashisha Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenye.
Mu gihe ibitaro bitarubakwa, abaturage baracyarimo kwifashisha Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenye.

Abakoresha umuhanda uva i Kiyumba ujya i Kabgayi bavuga ko urwo rugendo rufata amasaha abiri mu modoka yihuta, igenda idahagaze (Express), naho ku modoka zitwara abagenzi zizwi nka “Twegerane” ho, rushobora gutwara amasaha atanu.

Ibindi bitaro bashobora kubona hafi ni ibya Ruli biri mu Karere ka Gakenke Aha na ho, ngo bibasaba gutega moto ica amafaranga ibihumbi 8Frw.

Uwifashije agira ati “Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi, ibitaro byacu bikubakwa tukabona uburenganzira tukivuza.”

Nsengimanama Pascal avuga ko nk’iyo umuntu akoze impanuka, ikigo nderabuzima kikamunanirwa, bigorana kumugeza i Kabgayi. Agira ati "Iyo ikigo nderabuzima kikunaniwe, ugera i Kabgayi umeze nabi cyane, turasaba ko mwadukorera ubuvugizi ibitaro bikubakwa."

Izindi ngorane bataka ngo ni uko iyo hagize uwoherezwa muri ibyo bitaro, ngo babura n’ababasura bitewe n’urugendo rurerure ruhari.

Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke yadindiye ntaho iragera.
Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke yadindiye ntaho iragera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagiranye ikibazo na rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka ibi bitaro, bigatuma imirimo ihagarara.

Uwamaliya avuga ko Rwiyemezamirimo yakaga amafaranga atajyanye n’imirimo yakoraga, bituma MINISANTE itamwishyura, na we ahagarika akazi, ariko ngo hari ibiganiro birimo gukorwa ngo imirimo isubukurwe.

Agira ati “Ibi ni ibitaro bifitiye abaturage akamaro. Twarabajije batubwira ko mu ngengo y’imari ya 2016-2017, imirimo izasubukurwa abaturage bakabona serivisi z’ubuzima hafi.”

Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, bimaze imyaka isaga ibiri bihagaritswe kuko kuva mu wa 2014, nta gikorwa cyo kubaka cyongeye gukorwa. Byari biteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyari 5Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDASHIMA NHSAK’AUMURYANGO

NZAYISENGA yanditse ku itariki ya: 27-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka