Nyuma yo gusura urwibutso rwa Mukarange mu mpera z’icyumweru gishize, abagize iri huriro baremeye imiryango 25 y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Kagali ka Nyawera, mu Murenge wa Mwili wo muri aka karere, babaha ihene zigera kuri 52 zo kubafasha kwikenura, nk’uko Ntibarikure Simon, uhagarariye iri tsinda yabitangaje.
Yagize ati ”Muri iki gikorwa dukoze ku nshuro ya kabiri, twaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ariko tunatera inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ingana na 50.000Frw yo gufasha mu ivugurura ry’uru rwibutso.”


Ntibarikure akomeza avuga ko iki gikorwa ari igikorwa ngarukamwaka ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda biyemeje kuzajya bakora, bagamije kugaragariza abarokotse Jenoside umutima w’urukundo, no kubafata mu mugongo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Iri huriro ry’abakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 500, bakaba barishyize hamwe ngo bashyigikire ikipe bakunda, ariko bakanahuriza hamwe mu bikorwa bitandukanye by’urukundo birimo gufashanya, gushyigikirana mu byishimo no mu byago, kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda ndetse n’iki gikorwa cyo gusura no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa bakoze ku nshuro ya kabiri ni igikorwa cyakiriwe neza n’abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge wa Mwili, aho bose bahurije mu gushimira aba bakunzi b’ikipe ya Arsenal. Iki gikorwa kikaba cyari gifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifuza kwifatanya nabavandimwe nanjye ndi umufana wa Arsenal uwasoma iyi nkuru yampa amakuru yuburyo nanjye nakwifatanya namwe whatsap 0788478071
Iri huriro rwose ndaryemeye cyane! Ahubwo hagize umwe uririmo ushoboye gusoma iyi nkuru yampa amakuru y’ibijyanye n’uko umuntu yaryinjiramo kuko nange mfana Arsenal cyane! yampamagara kuri +250 782290152! iyi numero yayimbonaho no kuri whatsapp.
murakoze