Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe n’ikipe ya Marine FC ibitego bibiri ku busa isubira ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Kuri uyu wa kane nibwo imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika y’abagore ikomeza, aho Rwanda Revenue ihura na Elshams yo mu Misiri ku i Saa Kumi n’imwe
Abana bagera kuri 200 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bari barataye amashuri, kubera impamvu zitandukanye bajyanywe kwiga imyuga.
Abanyasudani y’Amajyepfo bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge bashima imikorere yacyo kuko ngo irimo ubuhanga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe barinubira ko ubuyobozi bubasaba amafaranga kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’ababazahabwa inka muri gahunda ya “Gira inka.”
Mukura Vs ku kibuga cyayo ntiyabashije kwikura imbere ya Rayon Sports yayihatsidiye igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Davis Kasirye ku munota wa 65
Abagore bakorana na Women’s Opportunity Center (WOC) cy’i Kayonza ngo batangiye kwizera iterambere nyuma yo kubona ko ibyo bakora bigurwa.
Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko kudatera imbere biterwa no kutagira igenamigambi rihamye, aho hari ba nyir’ibitangazamakuru badashyiraho umurongo uhamye w’imivungire yabyo.
Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bagiraga imigenzo ikomeye yo “kwirabura no kwera” yabafashaga kwakira urupfu rw’uwabo, ikanabafasha kudaheranwa n’agahinda.
Bamwe mu baturage bari bafite amazu ahubatswe Isoko rya Nyagatare barashinja akarere kutubahiriza amasezerano ku mwenda kabamazemo imyaka ine.
Mbumbabanga Berkmas w’imyaka 57 wo mu Kagari ka Saruhembe mu Murenge wa Mahama muri Kirehe basanze yapfuye bakeka ko yishwe n’umuvu.
Umuhango w’ihererekanyabubasha ry’Ibitaro bya Polisi wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2016 aho Polisi y’u Rwanda yabishyikirije Minisiteri y’Ubuzima nk’Ibitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Abagabo batatu harimo n’umukuru w’umudugudu biyemerera gufasha FDLR mu bitero yagabye i Bugeshi muri Rubavu beretswe abaturage.
Abagize umuryango Girls in ICT w’abakorerabushake bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, baravuga ko bishyize hamwe kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa bato kandi babashishikarize kurijyamo.
Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ryiyemeje kumara irungu abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, rikora ibitaramo bitandukanye.
Abakora muri RAB bashimira Edouard Burimwinyundo utuye i Musasu, kuba yarahishe akanafasha benshi bahigwaga mu gihe cya Jenoside nyamara yari umuzamu.
Inganda zikora ibiryo by’amatungo ziri kubakwa mu Rwanda ngo ziratanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ibyo biryo bitazongera kubura.
Mu mikino y’umunsi wa 19 wa Shampiona, kuri Stade ya Huye harabera umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura, aho Stade ifungurwa Saa ine z’amanywa, umukino ugatangira 15h30
Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Muhanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barishimira ubuvuzi bagenerwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Abashinzwe Pariki ya Nyungwe batangiye ubushakashatsi bwo kuhagarura inzovu zahozemo ariko zikaza gucika ariko bakavuga ko inzira ikiri ndende ngo bikunde.
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) izaha umuti w’inzoka zo mu nda abana bagera kuri enye muri uku kwezi kwahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Ikipe ya Rwanda Revenue ihagarariye u Rwanda ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia, itsinze Ndejje ya Uganda ihita ibona itike ya 1/4
Filime “Ca inkoni izamba” ihuriwemo n’abakinnyi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu Burundi, ishobora gusohoka muri Kamena 2016.
Abayobozi b’Urugaga rw’Ababaruramari ku Isi, IFAC, barimo gufatanya n’Ikigo Nyarwanda giteza imbere Ababaruramari(iCPAR) mu ishyirwaho ry’ingamba nshya zo kongera ababaruramari mu Rwanda.
Umuhanda wa kaburimbo Mukamira - Ngororero ubu si nyabagendwa nyuma y’aho nyuma y’aho inkangu iwutengukiyemo ikawufunga mu gice giherereye mu Kagari ka Nyundo k’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Sena y’u Rwanda irasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kugira ngo atazibagirana.
Polisi y’Igihugu yerekanye abapolisi babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa mu masaha y’ijoro ubwo bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.
Ishyaka rya Gikomunisite ry’Ubushinwa (CPC) ryashimangiye ko umubano mwiza rifitanye n’Ishyaka FPR Inkotanyi ryo mu Rwanda, uzakomeza gutera imbere kandi ryishimira intambwe y’iterambere u Rwanda rurimo mu miyoborere ya FPR.
Minisiteri ya Afrika y’Iburasirazuba (MINEAC) irakangurira abikorera bo mu Rwanda kwagurira ibikorwa byabo muri Sudani y’Amajyepfo kuko hari isoko rigari.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ruhango, barinubira serivise batabona uko bikwiye bitewe n’uko abayobozi babo batahabonekera igihe kuko bari abatahatuye.
Koperative y’Inkeragutabara zo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera yaciye ubujura bw’amagare yibwaga ku munsi w’isoko, bayacungira umutekano.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bambuwe inka bazira ko batituye bagenzi babo, bavuga ko babikoze ariko abayobozi babo bakazinyereza.
Ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mukura uzaba kuri uyu wa Gatatu i Huye, iyi kipe irakorera imyitozo ya nyuma i Muhanga nyuma ya Saa Sita
Mukagatsinzi Charlott, Umwarimukazi muri TTC Matimba, arashimira Akarere ka Nyagatare n’abandi bamufashije kujya mu Buhinde kwivuza Kanseri.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga barifuza ko itariki ya 15 Mata yagirwa umwihariko wo kwibuka iwabo.
Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko no kutita ku bibazo by’abacitse ku icumu kw’abayobozi bikwiye gufatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Oshen Healthcare Rwanda Ltd, yo kuyifasha kugenzura no kuyobora ibitaro byitiriwe Umwami Faical.
Ikigo Advanced Technology Company (ATC) cyatangaje ikoranabuhanga rya GPS rigenzura aho ikinyabiziga giherereye n’aho cyagenze, ku buryo nyiracyo yagihagarika batari kumwe.
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Uwizeye Judith, avuga ko ubushomeri bwagabanutse akurikije imibare y’ibarura (EICV) ryagaragaje ko bwavuye kuri 2,3% bugera 2%.
Igishoro ngo ntigikwiye kuba inzitizi ku muntu ushaka kwiteza imbere kuko hari imishinga iciriritse yakora agatera imbere bitamusabye igishoro.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Papias Musafiri, arasaba Abanyarwanda bose kumva ko kwibuka amateka mabi ari inzira yo kubona imbaraga zo kubaka ah’abazaza.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kubera ubutwari bagize bakanga guheranwa n’agahinda.
Kuri iki cyumweru ku kibuga cy’ishuri rya APPEGA Gahengeri hatangirijwe Shampiona y’abagore mu mukino wa Handball aho ikinirwa mu ma zone
Abanyarwanda 13 baraye bageze mu Rwanda bahunze ihohoterwa bakorerwaga mu gihugu cya Zambia, batashye imbokoboko kuko bambuwe ibyo bari batunze byose.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Rusizi, abiyita “Intwarane za Yezu na Maria” batawe muri yombi basenga nijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abafite ingengabitekerezo ngo si benshi ariko batarwanyijwe yakwirakwira mu Banyarwada, kuko igereranywa n’uburozi bwica imbaga ari buke.