Gutinda ku mipaka biracyabangamiye ubwikorezi muri EAC
Ubwikorezi mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) buracyarimo ibibazo birimo gutinda ku mipaka ariyo mpamvu harimo gushakishwa uko byavanwaho.

Byatangarijwe mu nama y’iminsi itatu ibera i Kigali ihuje abafite aho bahurira n’ubwikorezi muri EAC n’Umuryango w’u Buyapani ugamije ubutwererane mpuzamahanga (JICA), yatangiye tariki ya 14 Werurwe 2017.
Ingabire Nkusi Josine, ushinzwe gahunda z’ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), avuga ko iyo nama igamije gushaka ingamba zifatika zoroshya ubwikorezi muri EAC.
Agira ati “Turaganira ku ngamba zafatwa kugira ngo nk’imodoka y’ibicuruzwa iturutse muri Kenya iza mu Rwanda, umwanya yakoreshaga ugabanuke ndetse n’amafaranga yasohokaga agabanuke hagamijwe koroshya urujya n’uruza.”
Yongeraho ko hari ibyamaze gukorwa nko gushyiraho imipaka ihuriyeho ibihugu byombi (One-Stop Border Post).
Ku ruhande rw’u Rwanda iyi mipaka imaze kubakwa Kagitumba, Gatuna, Ruhwa no ku mupaka wa Rubavu (La Corniche), uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Kuva ibyo byakorwa ngo imodoka yikoreye ibicuruzwa ije i Kigali iturutse muri Kenya isigaye imara iminsi ibiri gusa mu nzira mu gihe ngo mbere yamaraga hafi icyumweru cyose.
Ati “Mbere utwaye imodoka hari servisi zimwe na zimwe yagombaga guhabwa ari uko ageze i Kigali cyangwa ku mupaka. Ariko ubu ahaguruka muri Kenya cyangwa Tanzaniya byose abyujuje, gusa haracyari ibindi byo gukora.”

Changole John waturutse muri Kenya, avuga ko hakiri indi mbogamizi yo kubona ibyangombwa kuko ngo ababikeneye barwaye imodoza zikorera ibicuruzwa, babibona bitinze.
Agira ati “Turacyafite ikibazo cy’ikoranabuhanga rya ‘Internet’ idahagije kugirango guhanahana amakuru byorohe.
Hari kandi benshi mu bakora ku mipaka bakeneye amahugurwa kuri iyi mikorere mishya bityo imirimo yorohe kandi yihute.”
Hiroyuki Takada, ukuriye JICA mu Rwanda avuga ko igiciro cy’ubwikorezi kikiri hejuru cyane muri EAC.
Ati “Igiciro cy’ubwikorezi kuva Dar es Salaam kugera i Kigali gikubye hafi incuro eshatu igiciro cyo kuva Yokohama mu Buyapani kugera Dar es Salaam. Ibi biterwa n’ibibazo by’ibyangombwa bitihuta ku mipaka.”
Akomeza avuga ko ibi ari byo byatumye u Buyapani bwiyemeza gutera inkunga iki gikorwa kugira ngo ubwikorezi muri EAC burusheho kwihutishwa.
Ohereza igitekerezo
|