Babiri muri 18 bafatanywe ibiro 300 by’urumogi ntibujuje imyaka y’ubukure
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 18 bafatiwe mu bikorwa byo kunywa no gucuruza urumogi, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo. Bafatanywe ibiro bigera kuri 300, bifite agaciro kagera kuri Miliyoni 6Frw.

Rwafatiwe mu Mirenge ya Gitega, Nyarugenge, Rwezamenyo y’Akarere ka Nyarugenge no mu wa Kigarama wa Kicukiro. Mu bafashwe harimo ab’igitsina gore 8, barimo abana babiri bava inda imwe batarageza imyaka y’ubukure. Umwe afite imyaka 14, undi akagira imyaka 17.
Mu bafashwe kandi harimo umuhanzi, Said Braza, wari umaze igihe avuye Iwawa, yari yarajyanyweyo kubera kunywa ibiyobyabwenge, akaba yongeye gufatanwa urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege mu butumwa yatanze, yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahacururizwa urumogi n’ibiyobyabwenge muri rusange, cyane ko n’abafashwe ari abaturage bayitungiye agatoki. Ibi ngo akaba ari byo bizatuma rucika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|