Iki cyemezo cyafashwe na FIFA nyuma y’uko Ministeri ya Siporo muri iki gihugu ihagaritse abagize komite mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, ikintu FIFA ifata nko kwivanga mu miyoborere y’umupira.

Ibaruwa FIFA yandikiye Federasiyo ya Mali


Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports ntibarahabwa ibaruwa yemewe igaragaza ko koko ikipe ya Onze Createurs bagombaga gukina yasezerewe, ikaba ku ruhande rwayo ikomeza imyiteguro y’umukino wa CAF Confederation Cup bafitanye kuri uyu wa Gatandatu.
"Nta baruwa twari twabona yemewe n’amategeko (Lettre officiel) haba iva muri FIFA cg Ferwafa, twe turakomeza imyiteguro, nibiba ngombwa ko duhita dukina Shampiona tuzayikina kuko turteguye" Gakwaya Olivier Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports aganira na Kigali Today
Ku ruhande rwa FERWAFA nabo bategereje ibaruwa izava muri CAF bakabona kugira umwanzuro batangaza kuri iyi baruwa.
Abaturage ba Mali barangwaga no gukunda umupira w’amaguru ....






National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amarira yabandi avamo ibyishimo byabamwe sibwo abarayon dukomeje mukiciro gikurikiyeho rayon oyeeee oyeee!!! mali ni mushake umuti wiki kibazo fifa namwe mubangamiye amategeko y,umupira wamaguru mu bihugu kandi burigihugu gifite itegeko rigenderaho fifa irabangamye rayon tukuri inyuma.
Nkumukunzi wa rayons turasaba umutoza kutita kubyemezo bya FIFA igihe batarabona lettre officiel ahubwo bakaze imyiteguro
letter yabonetse muvandi bandikiye federation kandi degore yabyemeje ubwo rero irakomeje gikundiro