EALA itewe impungenge n’u Burundi budatanga imisanzu muri EAC

Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) batewe impungenge n’igihugu cy’u Burundi kitishyura umwenda gifite.

Abadepite ba EALA bavuga ko bahangayikishijwe n'u UBurundi budatanga imisanzu muri EAC kandi ibindi bihugu buyitanga
Abadepite ba EALA bavuga ko bahangayikishijwe n’u UBurundi budatanga imisanzu muri EAC kandi ibindi bihugu buyitanga

Uwo mwenda urenga miliyoni icyenda z’Amadorali y’Amerika niwo musanzu u Burundi bugomba gutanga mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Mu mirimo y’inteko ya EALA yaberaga i Kigali niho hagaragarijwe ko igihugu cy’u Burundi kitarishyura arenga miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika ($ 9,149,145) y’imisanzu, arimo n’ayo mu mwaka ushize wa 2015/16 ibindi bihugu byose bya EAC byamaze kwishyura.

U Burundi kandi bwatunzwe agatoki ko mu mwaka w’ingengo 2016/17 butarishyura ifaranga na rimwe mu misanzu ya miliyoni umunani z’Amadolari y’Amerika ($ 8,378,108) busabwa gutanga nk’ibindi bihugu.

Icyegeranyo kivuga iyi myenda cyateguwe na depite Nancy K. L. Abisai wo muri Kenya, cyagaragaje ko n’ibihugu byose bya EAC bigiye bifite imyenda bitarishyura.

Ubusanzwe buri gihugu gitegetswe gutanga imisanzu ingana na miliyoni umunani z’Amadolari y’Amerika ($ 8,378,108) muri EAC.

U Rwanda rwamaze gutanga miliyoni enye ( $ 4,027,316) zingana na 48% mu gihe Uganda yatanze miliyoni indwi ($ 7,668,419 = 91.5%), Kenya igatanga enye ($ 4,395,707 = 52%) naho Tanzaniya ikaba yaratanze miliyoni ebyiri n’igice ($ 2,553,203 = 30.5%).

Kuri iyi misanzu yose ariko u Burundi ntiburatanga ifaranga na rimwe ku misanzu busabwa mu mwaka 2016/17.

Bukaba ahubwo bukirimo n’imyenda yo mu mwaka washize wa 2015/16 ingana n’ibihumbi bikabakaba magana inani by’Amadolari y’Amerika ($ 771,037).

Muri EAC haratutumba umwuka wo gusenyuka

Abadepite ba EALA bari bari mu mirimo y’inteko i Kigali bagaragaje ko kuba imisanzu itishyurwa uko bikwiye atari ibyo kujenjekwa kuko ngo biteje ibibazo bikomeye, ndetse bamwe bavuga ko bitanga umwuka wo kuba umuryango wa EAC wasenyuka.

Depite Patricia Hajabakiga ukomoka mu Rwanda yagize ati “Uburyo ibihugu bimwe bya EAC biri kugenda biguru ntege muri iyi minsi sinigeze mbibona mu myaka ikabakaba icumi ishize.

Umwuka uhari muri iyi minsi uragaragaza kudaha agaciro ibikorwa bya EAC kandi nibikomeza bityo birerekeza umuryango ku gusenyuka.”

Depite Nancy K. L. Abisai wo muri Kenya niwe wateguye icyegeranyo kivuga imyenda u Burundi bubereyemo EAC
Depite Nancy K. L. Abisai wo muri Kenya niwe wateguye icyegeranyo kivuga imyenda u Burundi bubereyemo EAC

Depite Dora Kanabahita Byamukama ukomoka muri Uganda na we asanga ubwitabire buke muri EAC hari ikindi buhishe.

Agira ati “Ni gute igihugu gishobora kuba kitari gutanga imisanzu gisabwa mu muryango wacu ariko tukumva kiri kwitabira ibindi bikorwa kandi bisaba amafaranga mu yindi miryango?”

Akomeza avuga ko hari ibihugu azi biri kujya mu miryango yindi nka SADC, COMESA n’ahandi hanyuranye, bikaba bijyayo bikanahatanga imisanzu bisabwa ariko muri EAC bikaba byariturije bishyize amaboko mu mifuka.

Hagiye gukurikiraho ibihano

Amajwi y’abadepite basaba ko ibihugu bya EAC byafatirwa ibihano yabaye menshi kandi bose mu nteko bakomeje gushyigikira iki cyifuzo.

Depite Valeria Nyirahabimana ukomoka mu Rwanda yagize ati “Mu mikorere yo mu Rwanda, iyo warengeje igihe cyo gutanga umusoro usabwa baguca ibihano kandi na wa musoro ukawutanga.

Ntidukwiye kujenjeka rero, mureke natwe dusabire ibihano ibihugu byose bikiri inyuma mu gutanga imisanzu.”

Depite Yves Nsabimana ukomoka mu Burundi na we ntiyabereye igihugu akomokamo kuko yunze mu rya bagenzi be asaba ko hafatwa ibihano ku bihugu bitubahiriza amasezerano byasinye byinjira muri EAC.

Agira ati “Ntabwo twakomeza kurebera gusa mu gihe ibi bihugu bidatanga imisanzu biri kudukoresha amakosa. Ubu abakozi bamwe bo mu nzego za EAC ntibari guhembwa neza, abandi bacitse intege kuko batabona ibikoresho igihe babikeneye.

Mu gihe abacuruzi baduhaye ibikenewe mu kazi tutarishyura bo bashobora kutujyana mu nkiko mu minsi ya vuba aha. Nimuhaguruke dushyireho ibihano.”

Muri izi mpaka zari zishyushye ariko umuyobozi w’inteko ya EALA nyakubahwa Daniel Fred Kidega yibukije ko amategeko ya EAC atemerera inteko ishinga amategeko kuba yasezerera igihugu kitubahirije amasezerano yo gutanga imisanzu bitabanje kugezwa imbere y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Perezida w'inteko ya EALA Daniel Fred Kidega
Perezida w’inteko ya EALA Daniel Fred Kidega

Depite Kidega yasabye ko iyi ngingo yakwigwaho neza, abadepite bagakusanya ibitekerezo ndetse bakanagisha inama abanyamategeko maze bakazabiganiraho mu mirimo y’inteko izaba Arusha muri Tanzaniya muri Gicurasi 2017.

Depite Kidega yakoresheje amatora ngo barebe abashyigikiye ko hakwigwa ku bihano, abadepite bemeza uwo mugambi ku bwisanzure bw’amajwi, ubu bakaba bagiye gutegura ibihano byazafatirwa ibihugu bitubahiriza amasezerano.

Imirimo y’iyi nteko yari yitabiriwe kandi n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya Afurika y’Iburasirazuba muri buri gihugu, uretse uw’u Burundi.

Abo baminisitiri nabo banenzwe ko bashobora kuba badashikama ngo basabe bemye leta zabo gushyigikira ibikorwa bya EAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka