Tanzaniya ibangamiye itegeko rica amasashe mu karere

Amajwi ya benshi mu badepite ba EALA bari mu nteko i Kigali yumvikanye asaba ko amasashe yacibwa mu bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Abadepite ba EALA bagiye impaka ku itegeko rica amasashe mu karere birangira ridatowe
Abadepite ba EALA bagiye impaka ku itegeko rica amasashe mu karere birangira ridatowe

Hari mu mpaka zabaye higwa ku itegeko rirebana n’ibikoresho bya pulastike byangiza ibidukikije mu karere, ku wa gatatu tariki 15 Werurwe 2017.

Ubwo bari bageze ku itegeko ry’imikoreshereze y’ibikozwe muri pulastike, bibanze cyane cyane ku kureba uko amasashe akwiye gukoreshwa muri EAC.

Benshi mu badepite batanze ibitekerezo bashimangira ko ibihugu bya EAC byakwemeza ko amasashe ahagarikwa gukoreshwa nkuko mu Rwanda yaciwe burundu kandi bikaba byarahagize ahantu heza, hubahiriza ibidukikije kandi hasigasira ubuzima bw’abahatuye.

Depite Dora Byamukama, ukomoka muri Uganda yagize ati “Njye iyo mvuye muri Uganda nkambuka umupaka nkinjira mu Rwanda bihita byigaragaza ko bateye intambwe mu kwita ku bidukikije no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.”

Yakomeje avuga ko icibwa ry’amasashe ryazamuye cyane isuku mu Rwanda, agira ati “Nimureke twese hamwe dufatanye duce amasashe mu bihugu byacu, araduteza umwanda n’indwara.”

Muri izi mpaka depite Mike K. Sebbalu we yabanje gusaba ko mu mpaka bajya izo ari zo zose bakwiye kubanza kwemeranya ko nta mudepite n’umwe muri bo ukwiye kuzigera agaragara akoresha amasashe iwe mu rugo, mu ngendo ze n’ahandi hose kugira ngo babere n’abandi urugero.

Yagize ati “Ibibi by’amasashe abahanga barabitugaragarije twese. Atera umwanda kuko abayakoresha bayata aho babonye hose kandi anatera indwara mu buryo bwinshi ntarondora kugera no ku bana abagore baba bagitwite.”

Mu ndwara zashyizwe mu majwi ko zishobora guturuka ku ikoreshwa ry’amasashe harimo kanseri, asima, diyabete ndetse n’ibibazo ku babyeyi babyara.

Uretse ibyo, banavuze ko atera ubutaka kurumba kuko abuza amazi kubucengeramo kandi ngo akaba anica amatungo.

Hon Sebbalu ati “Atuma umusaruro w’ibiribwa uba muke bigatuma n’ubukungu buhungabana. Nimureke amasashe tuyace burundu rwose.”

Perezida w'Abadepite ba EALA, Hon Dan Fred Kidega avuga ko kugeza uyu munsi igihugu cya Tanzaniya gisa n'icyifashe mu guca amasashe
Perezida w’Abadepite ba EALA, Hon Dan Fred Kidega avuga ko kugeza uyu munsi igihugu cya Tanzaniya gisa n’icyifashe mu guca amasashe

Abandi badepite batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga w’itegeko bakomeje gushimangira umurongo wo guhagarika ikoreshwa ry’amasashe ariko birangira itegeko ridatowe.

Tanzaniya na bamwe mu bikorera baracyatseta ibirenge

Nubwo abenshi ari abagaragaje ko bashyigikiye guca amasashe, mu nteko ya EALA hagaragajwe ko igihugu cya Tanzaniya kitaragira icyo kivuga kuri iri tegeko kandi cyarahawe umwanya wo gutangaza aho gihagaze nk’ibindi bihugu bya EAC.

Perezida w’Abadepite ba EALA, Hon Dan Fred Kidega yavuze ko kugeza uyu munsi igihugu cya Tanzaniya gisa n’icyifashe kuko bakomeje gutegereza ko cyohereza umwanzuro wacyo kuri iri tegeko amaso agahera mu kirere.

Hemejwe ko bagiye kongera kwibutsa icyo gihugu, mu mirimo y’inteko izaterana muri Gicurasi bakazabifataho umwanzuro.

Mu bagaragaje ingingimira kuri iri tegeko bandi harimo ihuriro ry’abikorera basabye ko bongererwa igihe cyo kuganira kuri iri tegeko no kuritangaho ibitekerezo.

Urugaga rw’abanyenganda bo muri Kenya na rwo rwagaragaje ingingimira ko batahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri iri tegeko riri gutegurwa kandi ari bo bakora amasashe, ndetse bazanasabwa gukora ibiyasimbura igihe byaramuka byemejwe burundu ko amasashe acibwa muri EAC.

Mu gihe muri EAC ari bwo bagishaka gutora itegeko rikumira amasashe, u Rwanda rwaciye amasashe ku butaka bwarwo tariki 04 Ukwakira 2004.

Kugeza ubu usanga rufatwa nk’ikitegererezo mu isuku no kubungabunga ibidukikije muri Afurika.

Abadepite ba EALA bari mu nteko i Kigali basaba ko amasashe yacika mu karere
Abadepite ba EALA bari mu nteko i Kigali basaba ko amasashe yacika mu karere

Hon. Patricie Hajabakiga, umudepite wa EALA ukomoka mu Rwanda, ni we wasabye ko EAC yatora itegeko rirengera ibidukikije ryibanda ku kugenzura ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitike by’umwihariko amasashe.

Inteko ya EALA iteraniye mu Rwanda yemeje ko komisiyo yateguye iryo tegeko yakongeramo ibitekerezo biburamo nkuko byasabwe n’abadepite, hanyuma rikazafatwaho umwanzuro mu Nteko ya EALA itaha izateranira i Arusha muri Tanzaniya.

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka