Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 ku kibuga cya Rwamagana City watangiye Saa munani n’igice urangira ikipe ya Aspor ari yo ibashije gutsinda aho ku munota wa 20 w’igice cya mbere Joseph Ndagijimana yayitsindiye igitego 1 rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Nyuma y’umukino abatoza bombi banenze imyitwarire y’umusifuzi Kwizera Olivier, Nsabimana Thierry na Seraphin Mbonigena basifuye uyu mukino kuko ngo babona hari amakosa bakoze abangamira imikinire y’amakipe yabo.
Niyibizi Suleiman utoza Rwamagana City yagize ati “Burya koko umuntu atanga icyo afite uyu musifuzi na we yasifuye ibijyanye n’ubumenyi bwe, abakinnyi banjye bakoze ibyo bagombaga gukora ariko babangamiwe n’umusifuzi aho yakomeje kudukandamiza mu mukino”

Mugenzi we utoza ASPOR yunze mu ry’uwa Rwamagana City agira ati” Muri rusange umukino wari ukomeye cyane ariko ntahukanye intsinzi ariko abasifuzi batwibye cyane kuko batwibye penaliti banadusifuriye amakosa atari ngombwa ariko Imana ishimwe ko dutahukanye intsinzi”

Rwamagana City na ASPOR ziri mu itsinda rya mbere aho muri iri tsinda ikipe ya Muhanga yamanutse umwaka ushize ariyo iyoboye n’amanota 28, Rwamagana City yo iza ku mwanya wa 3 n’amanota 27 naho ASPOR yo ikaza ku mwanya wa 7 n’amanota 13.

Uko imikino y’umunsi wa 14 yagenze mu matsinda yombi:
Itsinda rya 1
ku wa 11 Werurwe 2017
Vision FC 0-1 Hope FC
Sorwathe Fc 1-0 Gitikinyoni FC
Ku wa 12 Werurwe 2017
UR FC 0-4 Vision JN
Rwamagana City Fc 0-1 Aspor Fc
Nyagatare FC 2-2 Akagera FC
AS Muhanga (yararuhutse)
Itsinda rya 2
Ku wa 11 werurwe 2017
Gasabo United (Yararuhutse)
Rugende Fc 3-2 La Jeunesse
Intare Fc 3-2 Sec Fc
Esperance SK 0-1 Etoile de L’Est
Miroplast Fc 0-0 Heroes FC
Ku wa 12 werurwe 2017
Isonga Fc 2-0 United Stars
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kbs kubwa updates za 2nd division turabyishimiye cyanee,,mukomerze aho pee!!