U Bushinwa: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida Xi Jinping

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, bakiriwe na Perezida w’iki gihugu Xi Jinping mu ngoro ye.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping n'umugore we.
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping n’umugore we.

Bari mu ruzinduko muri iki gihugu, rugamije gusigasira no guteza imbere umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi, bushingiye, ku bukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi, imiyoborere, ibikorwaremezo n’ibindi.

Perezida Kagame yakiriwe mu ngoro ya Perezida Jinping.
Perezida Kagame yakiriwe mu ngoro ya Perezida Jinping.
Abana baje kwakira Perezida Paul Kagame.
Abana baje kwakira Perezida Paul Kagame.

Andi mafoto ya Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame ubwo bageraga mu Murwa mukuru, Beijing

Perezida Kagame na madame Jeannette Kagame bakirwa ku kibuga cy'indege cya Beijing
Perezida Kagame na madame Jeannette Kagame bakirwa ku kibuga cy’indege cya Beijing
Bakiranywe ubwuzu bahabwa n'indabo z'ikaze
Bakiranywe ubwuzu bahabwa n’indabo z’ikaze
Baramukanya n'itsinda ry'abahagarariye u Rwanda mu Bushinwa ryaje kubakira
Baramukanya n’itsinda ry’abahagarariye u Rwanda mu Bushinwa ryaje kubakira
Ingabo z'u Bushinwa zaje kubakira mu cyubahiro
Ingabo z’u Bushinwa zaje kubakira mu cyubahiro
Muri uru ruzinduko bajyanye na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo
Muri uru ruzinduko bajyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bagiranye ikiganiro n'Abayobozi b'Ubushinnwa babakiriye
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bagiranye ikiganiro n’Abayobozi b’Ubushinnwa babakiriye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

arakabyarira guheka uyu mubyeyi kagame yatugejeje kuri byinshi ni umubyeyi we utarobanura Imana ikomeze imushyigikire rwose kdi ibane nawe muri byose tuzamutora twongere tumutore

Denyse Iradukunda yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

arakabyarira guheka uyu mubyeyi kagame yatugejeje kuri byinshi ni umubyeyi we utarobanura Imana ikomeze imushyigikire rwose kdi ibane nawe muri byose tuzamutora twongere tumutore

Denyse Iradukunda yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

tubashimiye amakuru meza mutugezaho

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Banyarwanda mwese ni mwishime kuko hari benshi bifuza kygira umuyobozi nka Paul Kagame.Ndi umunyarwanda utuye hanze y’urwanda, ariko mbana n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, ariko iyo bunvise ko uri Umunyarwanda, bakubaza ibibazo byinshi ariko baba bifuza kumenya neza Urwanda, bafite amatsiko kuko bunva aho icyo gihugu kigeze gitera imbere, kandi bazi naho Urwanda rwageze muri 1994. Benshi mu Abazungu bifuza kuzajya gusura icyo gihungu ngo bibonere ibyiza bimaze kugerwaho, aho guhoro babisoma mu binyamakuru.

Binyibutsa umugabo kyera turi abana aho twari impunzi i Bujumbura, yajyaga atwibutsa ngo tujye dukunda icyo turicyo, ngo "BANA MWE, MUJYE MWISHIMA KUBERA ICYO MURI, MURI ABANYARWANDA. MUTABAYE ABANYARWANDA MWABA ICYI? MUJYE MUKUNDA ICYO MURI NUBWO MURI IMPUZI, KANDI NTI MUZAHEMUKE".
Dore rwose kugira umuyobozi mwiza bihesha buri Umunyarwanda agaciro kwisi yose.

Bacyebeza yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ibyo president kagame amaze kugeza ku u Rwanda nibyo bimwubahisha bikamuhesha ijambo mu ruhando mpuzamahanga kuko benshi bifuza kuganira nawe ngo abasangize ubunararibonye mu gukemura ibibazo bidasanzwe nk’ibyo twavuyemo mu myaka 23 ishize.

Muhizi yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

nishimira kubona uburyo Perezida wacu yakirwa mumahanga ni ukuri iyo mbonye ibintu nkibi mpta mbona ko twambaye ikirezi, banyarwanda mureke tumukomereho tuzamutore twigumire mu iterambere n’umutekano usesuye.

Sangwa yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Twishimiye umubano u Rwanda rufitanye n’amahanga cyane cyane ibishinwa, turabizi President yagiye kuduhahira kadi umusaruro tuwuboba ku buryo bworoshye

Beatrice yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

ndi umunyarwanda uterwa ishema no kuyoborwa na Paul Kagame

mushinwa yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Perezida wacu ni akomeze adushakire iterambere rigezweho natwe ntituzamutenguha m uguteza u Rwanda imbere.

Rwanda paul yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Ariko se Puma.... abasirikare baseka uri kubabona he????

Ngo Iki ? yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Abasirikare b’abashinwa reba ukuntu bishimye wana, sinarinzi ko bajya baseka abashinwa buriya. Hahhah, kariya kana kari kureba First lady byakarenze

puma yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

👍👍👍nibyiza kuba amahanga adushyigikiye president wacu oyeeeeeee!!!!!

icyoyishayishakiye yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane, abashinwa se burya nabo bagira urugwiro
Bigezaha?

alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka