Ntibazongera kwiga mudasobwa mu magambo gusa

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Rusatira baratangaza ko banezerewe kubera ko ikigo cyabo cyahawe mudasobwa zizabafasha kwiga neza ikoranabuhanga.

Nta munyeshuri uzongera kubangikana na mugenzi we kuri mudasobwa bari kwiga ikoranabuhanga muri Lycée de Rusatira
Nta munyeshuri uzongera kubangikana na mugenzi we kuri mudasobwa bari kwiga ikoranabuhanga muri Lycée de Rusatira

Babitangaje ubwo kuri icyo kigo giherereye mu Karere ka Huye hafungurwaga inzu irimo mudasobwa 48 bahawe n’Ikigo cy’Abanyakoreya cyita ku butwererane mpuzamahanga (KOICA), tariki ya 14 Werurwe 2017.

Umunyeshuri witwa Rukundo Wilson, wiga mu mwaka wa gatanu ibijyanye n’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi, avuga ko kuba ikigo cyabo cyari gifite mudasobwa nke byabadindizaga mu myigire.

Agira ati “Mu masomo twiga nka Geo [ubumenyi bw’isi], bajyaga baduha imikoro yo gukora ubushakashatsi, ariko ntibitworohere kuko imashini zari nkeya.

Ariko izi mashini nyinshi nizijyamo “internet” zizadufasha mu gukora ubushakashatsi tujye dutsinda cyane.”

Jean Damascène Ndagijimana, umuyobozi wa Lycée de Rusatira avuga ko icyo kigo cyari gifite mudasobwa esheshatu gusa. Ibyo byatumaga abanyeshuri babyiganira kuri mudasobwa imwe bamwe bakiga mu magambo gusa batayikozeho.

Agira ati “Wasangaga abanyeshuri batanu, batandatu cyangwa barindwi bigira ku mashini imwe.”

KOICA yabahaye izo mashini 48, nyuma yo kububakira iyo nzu zashyizwemo.

Umukorerabushake ukomoka muri Koreya, Min Young Lee ni we wakoze umushinga wo guha mudasobwa Lycée de Rusatira.

Avuga ko yagize icyo gitekerezo ubwo yahazaga kuhigisha ikoranabuhanga, abonye ko abanyeshuri yigisha batabasha kwifashisha mudasobwa kubera ubuke bwazo, yiyemeza kuzibashakira muri KOICA.

Akomeza avuga ko atewe ishema no kuba umushinga we ushyizwe mu bikorwa.

Min Young Lee, wakoze umushinga wo guha mudasobwa Lycee de Rusatira, yishimira ko noneho abana bose bazatozwa kumenyera kwifashisha mudasobwa
Min Young Lee, wakoze umushinga wo guha mudasobwa Lycee de Rusatira, yishimira ko noneho abana bose bazatozwa kumenyera kwifashisha mudasobwa

Agira ati “Abana najyaga mbigisha uko bakoresha mudasobwa mu magambo. Numvaga bambabaje. Ariko noneho bazajya banazikoresha, ku buryo kwifashisha mudasobwa bitazongera kubagora.”

Hyeong Lae Cho, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda avuga ko ubundi batera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’iterambere, uburezi n’ikoranabuhanga binyujijwe mu bakorerabushake.

Koreya yohereza abo u Rwanda rwasabye, basanga hari ibikenewe kugira ngo umurimo bakora urusheho kugenda neza, bagakora imishinga, yashimwa igihugu cyabo kigatanga amafaranga yo kugira ngo igerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

firstly, I thank you for your help to our young brothers and sisters (students of lycée de rusatira). secondly, i’m happy to listen your achievement as Koreans to Rwandans . proud of you , your help is highly appreciated!!! peace to Wilson, passi,the great, etc...

Muhirwa Aimable totti yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

nibyo koko zari zikenewe kuko zizabafasha mu bushakashatsi ndetse no mu myigire yabo. Koica oyee! Lycee yatureze komeza ujye mbere!

iyakaremye jean damascene yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Wooow, i’m proud of congz2minyo .. For real it’s of pleasure for fostering the technological education for the students who are learning their studies at lycee de Rusatira , and again thanks to the brave master of lycee de rusatira who opened pertnership with the Korean and God bless u will and help u simoulteneously developing other sectors of education... Muchas Gracias.

NDIZEYE Lionel yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Koica turayishimiye cyane ariko izadufashe no kutwubakira amashuri kuko amaze gusaza

Salvator Mutabazi yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Koica turayishimiye cyane ariko izadufashe no kutwubakira amashuri kuko amaze gusaza

Salvator Mutabazi yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Korea nikomereze aho pee !

bugirimfura patrick yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

KOREA NIKOMEREZE AHO !

bugirimfura yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka