Kigali Fashion Week 2017 izamurikwamo n’imodoka

Mu gikorwa cyo kumurika imideli kizwi nka Kigali Fashion Week kigiye kongera kubera mu Rwanda hazamurikwamo imideli itandukanye ariko hanamurikwemo imodoka.

Kigali Fashion Week yo muri 2017 izarangwa n'ibintu bitandukanye birimo kumurika imodoka
Kigali Fashion Week yo muri 2017 izarangwa n’ibintu bitandukanye birimo kumurika imodoka

Ubusanzwe bimenyerewe ko muri ibyo birori byo kwerekana imideli, hamurikwa imideli itandukanye y’imyenda ikorwa n’abanyamideli b’Abanyarwanda cyangwa se n’abaturutse mu mahanga.

Ariko muri Kigali Fashion Week yo muri 2017, biteganyijwe ko izatangira tariki ya 24 kugera tariki 26 Gicurasi, hazabamo ibintu bishya binyuranye birimo kumurika imodoka, bizaba ku munsi wa kabiri w’icyo gikorwa.

Daniel Ndayishimiye, umufatanyabikorwa muri Kigali Fashion Week ntatangaza byinshi ku bijyanye no kumurika imodoka ariko ngo biri mu bizashimisha abantu.

Akomeza avuga ko abanyamideli bazamurika ibyo bakora harimo Abanyarwanda 10, umwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babiri bazava muri Ghana n’umwe wo muri Congo (DRC).

Hazaba kandi hari abaturutse muri Cameroon, Sudan, Kenya, Uganda, Ubuhinde, Nigeria, Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Ububiligi, Afurika y’Epfo, Etiyopia, Ubuyapani, Uburundi n’ahandi.

Ikindi ngo ni uko muri ibyo birori byo kumurika imideli hazibandwa cyane ku bikorerwa mu Rwanda no guha umwanya munini abahanga imideli ba mu Rwanda; nkuko Martin Munguzi, ushinzwe ibya tekiniki (Technical Assistant) muri Kigali Fashion Week abivuga.

John Bunyeshuri, umuyobozi wa Kigali Fashion Week kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza, aho yitabiriye ibikorwa binyuranye bijyanye n’imideli avuga ko imyiteguro imeze neza kandi ngo benshi mu banyamideli batumiye bamaze kwemera ubutumire.

Ku munsi wa mbere wa Kigali Fashion Show hazaba amahugurwa azabera muri Kigali Serena Hotel.

Ku munsi ukurikiyeho hazaba umwiyereko w’imodoka. Biazabera muri Kigali Heights naho ku munsi usoza ari nawo munsi uzaberaho ibirori bisoza, bizabera muri Kigali Serena Hotel.

Kigali Fashion Week ni igikorwa cyatangijwe n’Abanyarwanda kigamije kuzamura imideli mu Rwanda n’abanyamideli b’Abanyarwanda. Yatangiye mu mwaka wa 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hi

i just visit your website, end i really like the product you’re selling.
i try to order some items , but your product pages loading very slow or not loading at all.
i have checked your website on http://ismywebsitetoslow.ml and you can see your website is loading to slow to make a order.
i hope you ar fixing this problem soon so i can make a order.

Have a nice day

Dani yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka