Abatishoboye bagiye gushyirirwaho abababuranira bishyurwa na Leta

Leta y’u Rwanda irategura itegeko rizatuma abatishoboye bose bazajya bahabwa ababunganira mu manza babyigiye kandi bagahabwa ubwo bufasha ku buntu.

Ibi bikubiye mu mushinga w’itegeko wagejejwe ku bagize inteko Ishinga Amategeko kuwa 13 Werurwe 2017 na Minisiteri y’Ubutabera isaba ko nibemeza uwo mushinga gutanga ubwo bufasha byazatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.

Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ni we wari waserukiye Guverinoma mu gusobanurira abadepite iby’iryo tegeko leta ishaka ko ryakwemezwa.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko Itegeko Nshinga rigenga u Rwanda, Abanyarwanda batoye mu ngingo yaryo ya 29 (1) rivuga ko “Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo guhabwa ubufasha mu by’amategeko.“

Bityo iryo tegeko rishya rikaba rizagenera buri Munyarwanda utishoboye uburyo bwo kubona abamwunganira mu nkiko kandi bishyuwe na leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko ibi guverinoma yabiteguye igendeye ku kuba muri iki gihe abasanzwe bunganira abantu mu nkiko basaba ikiguzi gihanitse ku muturage usanzwe, kuko abenshi bishyuza make ngo bahera ku bihumbi 400 RWf.

Mu buryo rusange abadepite bagaragaje ko bashyigiye uwo mushinga w’itegeko nabo bavuga ko iri itegeko rizafasha abatari bake guhabwa ubutabera bunoze.

Ibi bishingirwa ku kuba ngo hari Abanyarwanda bakennye batsindwaga mu manza, abandi bagatinya kuregera ibyo bafitiye uburenganzira kuko batabashaga kwishyura ababafasha mu buryo bwa kinyamwuga.

Abadepite ariko bagaragaje impungenge zirimo kumenya uburyo hazajya hamenyekana abakwiye ubwo bufasha nyabo ndetse no kumenya ubufasha bazajya bahabwa uko bungana.

Depite Yuvenali Nkusi yagize ati “Iby’ubu bufasha bikwiye gusobanuka neza kuko mu gufasha umuntu uburana, habamo no kumufasha kubona abatangabuhamya, kubageza aho imanza zibera no kubatunga, bitabujije ko hari n’abasaba insimburamubyizi.”

Minisitiri Evode yagaragaje umushinga w'itegeko rizafasha abatishoboye mu manza zabo
Minisitiri Evode yagaragaje umushinga w’itegeko rizafasha abatishoboye mu manza zabo

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko hazakoreshwa uburyo bunyuranye Abanyarwanda basanzwe bakoresha mu gufasha no kuremera bagenzi babo batishoboye nk’uko byagiye bikorwa muri gahunda zinyuranye.

Muri uyu mushinga naho ngo harateganywa ko hazashyirwaho ikigega, leta n’abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose bakazajya bashyiramo amafaranga yo kwishyura ababuranira abantu n’ababafasha mu nkiko.

Leta yashakaga gufasha abagore, abana n’abarwayi gusa

Ubwo yasobanuraga iri tegeko, Minisitiri Evode Uwizeyimana yavuze ko rigenewe gufasha cyane ibyiciro by’Abanyarwanda batishoboye n’abanyantege nke, barimo abagore abana n’abarwayi ariko abadepite bamutera utwatsi.

Minisitiri Julienne Kantengwa yagize ati “Ntabwo rwose dushaka ko abagore bakomeza kwitwa ko ari icyiciro cy’abanyatenge nke n’abatishoboye.

Iri tegeko rizite ku Banyarwanda bose ariko kwita ku bagore by’umwihariko ntidukwiye kubishyigikira. Ni imvugo ishaje itaduhesha agaciro nk’abagore.”

Depite Jean Marie Vianney Gatabazi na we yungamo ati “Ntabwo iri tegeko rikwiye guteganya ko abana, abagore n’abarwayi bakwitabwaho byihariye kuko hari abarwayi baba barwaye indwara nka SIDA ariko bakaba bafata imiti, bafite imbaraga bakora rwose, mbese bafite ubushobozi.

Hari n’abitwa abana ariko bakaba bafite ababyeyi n’ababareberera bishoboye. Nk’umwana wanjye depite ntabwo rwose akwiye kwitabwaho ukundi kwihariye.”

Aba bose mu kubamara impungenge, Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko hazarebwa uburyo bwo guhitamo abatishoboye mu buryo bwagutse, Abanyarwanda bazasanga bubereye.

Abanyarwanda bakunda imanza bashobora kujya baregera n’ibidafite ishingiro

Ubwo bajyaga impaka kuri iri tegeko, abadepite banagaragaje impungenge ko Abanyarwanda nibaba bizeye guhabwa ababafasha kuburana babizobereyemo ngo nta shiti abenshi bazirukira inkiko bakajya baregera n’ibidafite ishingiro.

Uwari uhagarariye Guverinoma yabasubije ko ibyo nabyo bishobora kuzaba ikibazo, ariko avuga ko leta izategura uburyo bwo kujonjora ibirego bidafite ishingiro bikazajya bivanwa mu byo leta yatangaho inkunga.

Aha yavuze ko nko mu manza mbonezamubano ibirego bifite agaciro katagejeje kuri Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda bizakomeza kujya bikiranurwa n’abunzi.

Bwana Evode Uwizeyimana kandi yasobanuye ko no mu bazajya bahabwa akazi ko kunganira abaturage hazabamo ijonjora ako kazi kakajya gahabwa ababishoboye kandi bagaragaje ko babifitemo ubunararibonye.

Ati “Ntabwo ubundi byumvikana uburyo hari umuntu umwe uburana mu rubanza ruvuga ku bujura kuwa mbere, kuwa kabiri ukamusanga mu rubanza rusaba gatanya mu bashakanye, kuwa kane akaba aburana ibyo mu bikorwa by’iterabwoba, bityo bityo…

Uwo muntu aba abeshyabeshya abaturage, ntabwo umuntu umwe yaba inzobere muri ibyo byose.

Abazajya bahabwa akazi ko kuburanira abatishoboye bazajya bagomba kuba babisobanukiwe kandi babifitiye gihamya.”

Iri tegeko niryemezwa rizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba
Iri tegeko niryemezwa rizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba

Muri iki gihe abaturage basanzwe bahabwa ubufasha mu by’amategeko mu nzego zigenga, mu miryango itegamiye kuri leta.

Muri yo harimo Haguruka, urwego rw’Abunzi ndetse n’abitwa MAJ (Maison d’acces a la Justice) ariko bo babikoraga nk’abagira umuturage inama ariko batazamuherekeza mu rukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntako bisa nibitabamo ivangurabushobozi, abanyarwanda nitubona intore 1000 zabanyarwanda binyagamugayo, hehe nakarengane nindwara zihitana abantu imiti iborera mububiko, hehe nokubura amazi kandi dufite amasoko Hehe nokwicwa ninzara dufite ubutaka etc

niko yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Abatishoboye ariko n’ubundi bahabwaga ababuranira (ababunganira mu nkiko) ku buntu :
1. Urugaga rw’abavoka, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera rugira gahunda yo kunganira abatishoboye mu nkiko ku buntu;

2. Minisiteri y’Ubutabera ifite abanyamategeko muri buri karere (MAJ) bafite ububasha bwo kunganira mu nkiko abatishoboye ku buntu

3. Byongeye kandi Minisiteri y’Ubutabera ifite abanyamategeko muri buri Karere (MAJ) bashinzwe kurangiriza imanza abatishoboye ku buntu.

Fanny yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka